Ibi byatangajwe ubwo u Rwanda rwakiraga itsinda ry’abaganga na none b’uyu muryango bagiye kumara icyumweru kimwe bita ku buvuzi bw’abana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Aba baganga bageze i Kigali ku wa 14 Kamena 2026.
Binyuze muri iyi gahunda, abaganga b’inzobere mu kuvura izi ndwara boherezwa mu Rwanda kuvura abana bafite ibibazo, guhugura abaganga bo mu Rwanda ndetse no kohereza abo bana muri Israel kugira ngo bavurirweyo.
Kuri iyi nshuro aba baganga baje mu Rwanda kuvura abana 25 bafite ibibazo by’umutima, aho bazabavura hifashishijwe ikoranabuhanga rituma badafungura igituza, ahubwo hakanyuzwa utwuma mu mitsi, ibizwi nka ‘catheterization’.
Catheterization ni uburyo bugezweho, aho kugira ngo umwana bamubage, bifashisha akuma kajya kumera nk’urusinge bakakanyuza mu mitsi hanyuma bakagenzura hifashishijwe ibyuma byabugenewe biba binafite za ecran nini, ikibazo umwana afite kigakosorwa.
Mu gihe bishobora gufata icyumweru ngo uwabazwe umutima atangire gukira, uwavuwe hifashishijwe ubu buryo we bisaba amasaha atageze kuri 24 akaba yakize.
Mu bana bavuwe umutima mu myaka itatu ishize, harimo 21 bavuriwe muri Israel, 48 bavuwe n’aba baganga baza mu Rwanda n’abandi 458 bavuwe babagiwe muri KFH.
Ibi kandi byajyanye no guhugura Abanyarwanda ku bijyanye n’ubu buvuzi bugezweho bujyanye no kwita ku buvuzi bw’umutima ku bana mu buryo butandukanye, haba kwita ku barembye, gutera ikinya, kubaga n’ibindi.
Kuva hasinywa amasezerano aheruka mu 2023, Save a Child's Heart yashoye miliyoni 1,5$ (arenga miliyari 2,2 Frw) mu guteza imbere ubuvuzi bw’umutima ku bana.
Muri ayo mafaranga harimo ibihumbi 350$ yifashishijwe mu guhugura abaganga, ibihumbi 200$ byifashishijwe mu bijyanye no kohereza abaganga b’Abanya-Israel mu Rwanda, ibihumbi 550$ byifashishijwe mu kugura ibikoresho bishira mu kubaga, n’andi ibihumbi 130$ yifashishijwe mu kugura ibikoresho bisanzwe byifashishwa muri ubu buvuzi.
Save a Child's Heart kandi yatanze imashini ya ‘ultrasound’ n’ibijyana na yo yifashishwa mu kwita ku barwayi mu gihe Scanlan International yatanze ibikoresho bitandukanye byifashishwa na KFH mu kubaga.
Muri iki gihe kandi hatanzwe ibihumbi 300$ byifashishijwe mu kuvura abana b’Abanyarwanda bavuriwe muri Israel.
Ibi bigaragaza uburyo uyu muryango ukomeje kwita ku bana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima, bigafatanywa no kubakira ubushobozi Abanyarwanda hagamijwe kugira ngo abana bavukana ibibazo by’umutima babe bakwitaribwaho mu rugo.
Aba baganga baje bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Save a Child's Heart, Simon Fisher na Dr. Sagi Assa wo muri Sylvan Adams Children's Hospital uyoboye abaganga bo muri ibi bitaro byo muri Israel.
Aba baganga baje mu Rwanda nyuma y’uko Dr. Gerard Misago asoje amahugurwa y’imyaka itatu muri Israel afashijwe na Save a Child's Heart. Ari mu baganga ba mbere bazobereye mu gukosora ibibazo by’umutima w’umwana bidasabye ko abagwa. Byitezwe ko muri iyi minsi azatanga umusanzu ukomeye.
Iri tsinda kandi ryazanye na Dr. Jean de Dieu Nsanzimana, uri gihererwa muri Israel amasomo y’imyaka itanu ajyanye no kubaga umutima na we akaba yitezweho ubufasha mu bijyanye no kubaga muri ubu butumwa aba baganga bagiyemo.
Save a Child's Heart ikomeje gufatanya n’u Rwanda mu kugera ku ntego yarwo yo kuba rwihagije mu bijyanye no kuvura umutima bitarenze mu 2030.
Uyu muryango wo muri Israel washinzwe mu 1995. Umaze gufasha abana bafite ibibazo by’umutima barenga 8500 bo mu bihugu 75. Uyu muryango kandi umaze no kwigisha abaganga 200 mu bijyanye no kuvura umutima.











Loading comments...
Tanga igitekerezo