Amasezerano y’ibanze y’imikoranire hagati ya Trinity Metals n’ikigo Nathan Trotter gisanzwe kimenyerewe mu bucuruzi bwa Gasegereti muri Amerika yashyizweho umukono ku wa 13 Gicurasi 2025.

Ni umuhango wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ndetse witabirwa na Kim Harrington, uri mu bayobozi bakuru b’ibiro bishinzwe umutungo kamere mu by’ingufu.

Amasezerano yashyizweho umukono afatwa nk’ay’ibanze ariko akaba ashobora guharura inzira yo gusinya andi masezerano afatika y’imikoranire.

Mu itangazo Ibiro bishinzwe umutungo kamere mu by’ingufu muri Amerika byashyize hanze, byavuze ko “aya masezerano agamije gushyiraho uburyo bushya bwo kugeza Gasegereti y’u Rwanda ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Amerika yagaragaje ko ubu bucuruzi n’u Rwanda ibwitezemo guteza imbere ibijyanye n’umutekano wayo n’ubukungu.

Gasegereti ni amabuye y’agaciro akoreshwa ahantu hatandukanye nko mu byuma by’ikoranabuhanga, ibirahure na batiri z’imodoka.

Aya masezerano ashyizweho umukono mu gihe byitezwe ko muri Kamena 2025, u Rwanda na Amerika bizinjira mu mikoranire yeruye mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Trinity Metals ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2022, aho icukura amabuye y’agaciro arimo Wolfram, Coltan, na Gasegereti.

Kugeza ubu, Trinity Metals muri rusange imaze gushora miliyoni 40 z’Amadolari mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo Gasegereti, Coltan na Lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo icukurwamo Gasegereti.

Iki kigo gifite abakozi barenga 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294.

Mu 2024, Trinity Metals yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, Gasegereti na Coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.

Trinity Metals na Amerika byagiranye amasezerano y'ibanze, biteganyijwe ko azakurikirwa n'amasezerano adasubirwaho
Trinity Metals Group ikorera mu birombe bifite ubuso bwa hegitari 17.294
Trinity Metals icukura Gasegereti mu birombe birimo ibya Musha