Uwitwa iri zina akunze kurangwa no guhuza abantu kandi akunda kuyoborwa aho kuyobora abandi. Arumva kandi agira amakenga ndetse akunze kuvamo umukinnyi mwiza mu ikipe.

Ashobora kumva byoroshye amarangamutima n'ibitekerezo by'abandi bantu, ahora yifuza kwita no gufasha abo akunda. Aha agaciro umuryango we ndetse n’imico gakondo iwuranga kandi ni wa muntu ushobora kwitanga kugira ngo arengere abandi.

Muri kamere ye arangwa n’ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo, gusa ntiyoroherwa no kugaragaza impano ye y’ubuhanzi igihe ayifite. Akunze kuba mwiza akanagira igikundiro kandi abantu bishimira urukundo abaha.

Iyo abantu bumvise izina Sadie, bamubona nk’umuntu ukangura, utanga ibitekerezo, uvuga amagambo menshi, kandi ufite umutima mwiza, ushobora gukurura, guhindura no gutera abantu inkunga.

Akunze kugira amahirwe yo gutsinda bigatuma abantu benshi bishimira gukorana nawe. Abantu bafite iri zina bakunze kuba abaganga, abahanga mu bwubatsi, abarimu, abacungamutungo, abacuruzi n’abanyabugeni.