Ibikunze kuranga uwitwa izina Thea
Uwitwa iri zina akunda kurangwa n’ubuhanga gusa akagorwa no gusobanura ibintu mu buryo bwo kuvuga ahubwo yoroherwa no gusobanura ibitekerezo ndetse n’ibyiyumviro bye abinyujije mu kwandika.
Ibi bikunze gutuma abari mu kigero cye batamwisanzuraho. Ni umuntu byoroshye cyane gukomeretswa mu marangamutima.
Buri gitekerezo gishya kije abanza kugitekerezaho ndetse akanakigerageza mbere y’uko acyemera. Bitewe n’uko yiga vuba biramugora kwihanganira abantu bafite imitekerereze itinda ndetse bigatuma rimwe narimwe yitwara nk’umuntu uzi byose.
Ibibazo by'ubuzima akunze kugira bikunze guturuka ku guhangayika bikaba byatuma agira ibibazo byo kurwara umutima ndetse n’ibihaha.





Loading comments...
Tanga igitekerezo