Zipporah akunze kwishimira ibidukikije kandi akunda gusohoka. Rimwe na rimwe aba yifuza gukora imirimo ituma ajya kure y’aho umuryango we uri bitewe n’uko akunda ubwigenge.

Akunze kugorwa cyane no gutanga ibisubizo igihe abajijwe ku kuba umuntu mwiza kwe, utajegajega, kandi uvugisha ukuri muri byose.

Nubwo ababazwa byoroshye n’abandi, ntabigaragaza kuko aba yifuza gukundwa no kumvwa.

Benshi mu bitwa iri zina ngo bakunda kugira ibibazo by’umutima n’uburwayi bwo mu muhogo.