‘3D printing’ ni ikoranabuhanga risigaye ryifashishwa mu nganda, aho ikintu runaka gishushanyirizwa muri mudasobwa, kigasohorwa hifashishijwe imashini zabugenewe (printer).

Muri Nzeri 2024 nibwo Adidas yatangiye kwifashisha iri koranabuhanga mu gukora inkweto zoroshye zifasha umwuka kuba wakwinjira mu birenge zizwi nka ‘Climacool’.

Kuva izi nkweto zatangira gukorwa nta mishumi (lace) zagiraga, ahubwo zabaga zifunze hose.

Ku wa 15 Nyakanga 2025 nibwo Adidas yamuritse inkweto za mbere za ‘Climacool’ zifite imishumi, mu rwego rwo korohereza abazambara kuba baziyegereza cyangwa zikabarekura bitewe n’icyo bashaka.

Izi nkweto nshya zigura 160$, mu gihe izari zisanzwe zidafite imishumi zigura 140$.

Adidas yashyize hanze izi nkweto za mbere zifite imishumi zakozwe hifashishijwe ‘3D printing’
Izi nkweto nshya zigura 160$