Nyamara sunscreen ni ingenzi kuko irinda uruhu imirasire ishobora gutera gusaza k’uruhu imburagihe ndetse ikagira uruhare mu kongera ibyago bya kanseri y’uruhu. Ni yo mpamvu inzobere mu bijyanye n’ubwiza n’ubuzima bw’uruhu zigira inama abantu kuyikoresha buri munsi, atari mu gihe cy’izuba gusa, ahubwo no mu bihe by’imvura cyangwa hakonje.

Mu kuyikoresha neza, sunscreen ishyirwa ku ruhu nyuma y’ibindi umuntu akoresha mu kwita ku ruhu, ariko mbere yo kwisiga ibindi birungo. Ni byiza kwirinda kuyivanga n’amavuta asanzwe cyangwa foundation ku bakobwa, kuko bishobora kugabanya ubushobozi bwayo bwo kurinda uruhu.

Muri sunscreen zagaragajwe nk’izoroshye kandi zidasiga umwera ku harimo Beauty of Joseon Relief Sun Aqua-Fresh Rice. Ikunzwe cyane kubera ko ifata vuba ku ruhu, itarwumisha kandi ikoranye na acide hyaluronique n’ibiva muri avoine bifasha mu gutanga ubuhehere.

The Beauty of Joseon Relief Sun Aqua-Fresh: Rice + B5 sunscreen ikorwa n'uruganda rwitwa Beauty of Joseon rwo muri Koreya y'Epfo

Hari kandi Cerave Hydrating Fluid Sunscreen, ifite ubushobozi bwo kurinda uruhu gusaza n’izindi ndwara ziterwa n’izuba. Yifitemo kandi céramides zifasha gukomeza uruhu.

Sunscreen za Cerave ziboneka muri pharmacie nyinshi mu Rwanda

Avène Ultra Sérum SPF50+ na yo igaragazwa nk’amahitamo meza ku bantu badakunda amavuta abamatira ku mubiri.

Ibikoresho bya Eau Thermale Avène, ikigo cyo mu Bufaransa, ni bimwe mu bikundwa cyane n'abakobwa

Indi ni SKIN1004 Madagascar Centella Hyalu-Cica Water-Fit, ikundwa kuko ifata vuba mu ruhu kandi ntirusige amabara.

SKIN1004 nazo zikorerwa muri Koreya y'Epfo, igihugu gikataje mu bikoresho by'ubwiza

ISDIN Fusion Water Magic SPF 50 na yo irinda uruhu kwangirika, umaze kuyisiga uruhu ruba rworoshye kandi ikabera cyane abantu bafite uruhu rworoshye.

Ibikoresho bya ISDIN, Sosiyete yo muri Espagne ni bimwe mu bigezweho ku Isi

Izindi ni Bioderma Photoderm, itagira amavuta menshi kandi idasiga imirongo y’umweru ku mubiri, ndetse na Shiseido Expert Sun Protector, ifatwa nk’amavuta arinda izuba ariko akanafasha kugaburira no guha uruhu ubuhehere.

Muri rusange, sunscreen nziza ni iyorohera uruhu rwawe, itagusigira wahindutse umweru kandi idafatana na make-up.

Ibikoresho bya Bioderma biboneka mu Rwanda muri Pharmacie nyinshi
Shiseido's Expert Sun Protector nazo zikorerwa muri Koreya y'Epfo