Tony Football Excellence Program ni ishuri ry’umupira w’amaguru rikorera mu Karere ka Musanze, riherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda.
Ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo muri Israel habereye umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, mu bufatanye bugamije guteza imbere impano z’abakiri bato, kubaha imyitozo ya kinyamwuga no kubafungurira amahirwe yo kugera ku rwego rwo hejuru.
Gushyira umukono kuri aya masezerano, bibaye mu gihe Tony Football Excellence Program, Benfica na Guverinoma y’u Rwanda bimaze igihe biganira ku mishinga migari y’umupira w’amaguru.
Abahagarariye Tony Football Excellence Program na Benfica batangiye kuganira n’inzego z’u Rwanda kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2025, nyuma y’uruzinduko Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagiriye muri Portugal.
Ibyo biganiro byari bigamije ubufatanye bwagutse bwo kubaka ikigo kinini mu Rwanda, kikazaba ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ruherereyemo mu guteza imbere impano z’umupira w’amaguru.
Nyuma y’uko ibiganiro na Hapoel Hadera bigejeje ku masezerano y’ubufatanye, bivugwa ko Benfica na Tony Rwanda biri no kuganira n’ibindi bihugu bya Afurika ku buryo uwo mushinga uzaba ufite icyicaro mu Rwanda washyirwaho.
Ku Rwanda, amasezerano ya Hapoel Hadera na Benfica afite akamaro kuko abana bafite impano bari muri Tony Football Excellence Program bazabona inzira ibageza ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko umukinnyi umwe wo mu Rwanda azajya mu ikipe y’abakiri bato ya Hapoel Hadera, nyuma akazakurikirwa n’abandi mu gihe uyu mushinga uzaba uri kubyazwa umusaruro.
Hapoel Hadera yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Israel, iyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Israel, Itay Ben-Zeev, uherutse kugura iyi kipe.
Asi Rahamim usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Siporo muri Tony Football Excellence Program, ni we uzaba uhagarariye nyiri Hapoel Hadera, ashinzwe gukomeza imikorere yayo ya kinyamwuga n’imiyoborere yayo, ariko anakomeze inshingano ze muri uyu mushinga wo mu Rwanda.
Ben-Zeev yavuze ko igitekerezo cyari uguhuza imbaraga kuko impande zose zifite icyerekezo kimwe.
Ati “Mu myaka itatu ishize Benfica Lisbon yakoranaga na Tony Rwanda, igihe naganiraga na Assi Rahamim ndavuga nti ‘kuki tutahuza ibi byose hamwe? Uyu mushinga ntuzagira ingaruka ku rubyiruko rwo mu Rwanda gusa, ahubwo uzanazigira ku rubyiruko rwo muri Israel, i Hadera.”
Mu bihe bitandukanye abatoza b’abana bazajya bajya muri Hadera batange amahugurwa n’amasomo ya ruhago yo ku rwego mpuzamahanga.










Loading comments...
Tanga igitekerezo