Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, ni bwo ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP), byatangaje ko urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rugiye kuburanisha Hakimi.
Mu 2023, ni bwo umugore wari ufite imyaka 24 yamenyesheje ishami rya Polisi y’u Bufaransa rikorera mu gace ka Val-de-Marne ko mu uyu mukinnyi yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Inshuro nyinshi uyu mukinnyi yahakanye ibi byaha, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena 2026, yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yiteguye gushyira ukuri kose hanze, akavuga n’ibyo yari yaracecetse.
Ati “Rimwe umucamanza yarandebye arambwira ngo iyo uza kuba utari icyamamare ntabwo uru rwari kuba ari urubanza. Nahisemo guceceka mu myaka yose ishize. Natekereje ko gutuza bigaragaza ubwitonzi, kwihangana no kugirira icyizere ubutabera bugafata umwanzuro ukwiriye.”
“Ariko uyu munsi, inkuru itari iyanjye iri kwifashishwa mu kubangamira umuryango wanjye, ubuzima bwanjye, kandi hujuru yabyo hari ukuri. Rimwe na rimwe niyumva nk’insina ngufi. Uru rubanza nari ndutegereje kuva ku munsi wa mbere, ndarwiteguye. Noneho, nzavuga byose.”
Bivugwa ko Hakimi yakoze ibi byaha tariki ya 25 Gashyantare 2023, ubwo umugore we n’abana be bari bagiye mu biruhuko.
Icyo gihe yahamagaye umugore uri kumurega bari bamaze ukwezi kumwe bamenyaniye ku rubuga rwa Instagram, amusaba kuza kumusura aho yari atuye hitwa Boulogne-Billancourt ndetse anamwishyurira itike imuzana.
Akihagera uyu Munya-Maroc yatangiye kumukorakora no kumusoma ku gahato, kugeza ubwo amufashe ku ngufu akanamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Kugira ngo urega ave mu rugo rwa Hakimi, byasabye ko ajya ku ruhande gato akandikira inshuti ye ubutumwa bugufi, ayisaba kuza kumukura muri urwo rugo.
Ibi ni bimwe mu byo uyu mugore yabwiye ubuyobozi bwa Polisi yo mu Bufaransa, agaragaza ko akeneye ubutabera ku byaha yakorewe n’uyu mugabo nubwo atigeze yandika atanga ikirego.
Mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, saa Sita z’Ijoro, Maroc irakina umukino wayo wa kabiri mu Itsinda ry’Igikombe cy’Isi ihura na Écosse.






Loading comments...
Tanga igitekerezo