Uyu Munya-Mali w’imyaka 27, akina mu kibuga hagati mu gice gisatira aho bamwe bita ku munani cyangwa ku 10.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na APR FC kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere ndetse azagera i Kigali ku wa Cyumweru, Saa Moya z’umugoroba, kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.
Muri uyu mwaka w’imikino, Mamadou Traoré yafashije Stade Malien kugera muri ¼ cya CAF Champions League, ariko basezererwa na Mamelodi Sundwons yegukanye irushanwa.
Muri iri rushanwa, yakinnyemo imikino 11, atsinda igitego kimwe anatanga indi mipira itatu yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.
Kuri ubu Stade Malien ni yo iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Mali, ikurikiye Djoliba AC.
Traoré yakiniye amakipe arimo JS Kabylie yo muri Algérie, aho yayivuyemo mu 2024 asubira muri Mali. Icyo gihe ni bwo Umunya-Burkina Faso Djibril Ouattara ukina muri APR uyu munsi na we yayerekezagamo.
Uyu mukinnyi azahanganira umwanya n’abarimo Dauda Yussif, Memel Raouf Dao, Ruboneka Bosco usoje amasezerano na Niyibizi Ramadhan.
Yabaye umukinnyi wa kane mushya kandi w’umunyamahanga wamaze kumvikana na APR FC, nyuma ya myugariro Madou Zon wo muri TP Mazembe, Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve usatira izamu anyuze ibumoso muri AFAD Plateau n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.










Loading comments...
Tanga igitekerezo