Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi igomba gukina umukino wa kabiri mu Itsinda G ry’Igikombe cy’Isi uyikuza n’iya Iran.
Ni umukino utaza kugaragaramo rutahizamu wa Manchester City ukina anyuze mu mpande, Jérémy Doku, kuko yagize uburwayi bw’ubuhumekero butuma adashobora gukina.
Ni uburwayi agize nyuma y’uko ari muri iri rushanwa yatangaje ko azajya kwita ku mugore we, kabone nubwo byaba bizabangamira irushanwa arimo gukina.
Ati “Umwana ni ubuzima bwacu bwose. Igikombe cy’Isi uragikina ukagitwara cyangwa ukagitakaza. Iyo birangiye biba birangiye. Umuntu rero umugore wanjye azaba ashaka iruhande rwe ni umugabo we, mu by’ukuri rero iyo ni impamvu ituma ntabura ibyo bihe kuko ntabwo biba bizagaruka ukundi.”
Umunyamakuru wa L'Équipe, France Pierron, yari yanenze uyu mukinnyi kuri iyi myitwarire yo gutesha agaciro umwanya yahawe mu Gikombe cy’Isi, ariko yigaruye asaba imbabazi.
Yagize ati “Natangaga ibitekerezo byanjye mu kiganiro mpaka. Ni ibitekerezo bwite ntaho bihuriye n’uko ibintu bikwiriye kuba bigenda. Ndabyumva ko hari abo byababaje kandi ntibabyakire neza, mumbabarire ntabwo nari ngambiriye gutesha agaciro umwanya w’umugabo ku miryango yabo n’abana babo.”
Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yanganyije na Misiri igitego 1-1 mu mukino ubanza wo mu Itsinda G ry’Igikombe cy’Isi, ikaba isabwa gutsinda Iran kugira ngo yizere kuzakina 1/16.







Loading comments...
Tanga igitekerezo