Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ni imwe mu makipe 48 ari gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Mu bakinnyi bahamagawe kugira ngo bifashishwe, ntabwo harimo myugariro wa Manchester United, Harry Maguire, wanahoze ari kapiteni wayo mu myaka yatambutse.

Kudahamagarwa n’umutoza Thomas Tuchel ntabwo byatumye uyu mukinnyi atajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ajyayo kandi atagiye gushyigikira bagenzi be byonyine, ahubwo ingingo nyamukuru ari ugucuruza.

Nk’uko byagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo ari mu iduka ry’ikigo mpuzamahanga cya Panini riri mu muhanda w’i New York, mu rwego rwo kurifasha kwamamaza ibikorwa byaryo.

U Bwongereza buri kwitegura Ghana bizakina ku wa Kabiri, tariki 23 Kamena 2026, bwasize Harry Maguire bujya kwifashisha Marc Guehi, Ezri Konsa, Jarell Quansah, Dan Burn na John Stones mu gice cy’ubwugarizi.

Harry Maguire utarahamagawe n'Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza mu Gikombe cy'Isi yagiye muri Amerika gucuruza ibirango byacyo by'abafana
Harry Maguire ari gukora ubucuruzi buciriritse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika