Ku wa 18 Nyakanga 2025, ni bwo Vipers SC yatangaje ko yabonye umutoza mushya usimbura Umunya-Serbia Nikola Kavasovic wayitozaga mu mwaka ushize w’imikino.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Vipers SC yatangaje ko yakiriye umutoza ufite ubunararibonye mu gutoza amakipe yo muri Afurika kandi akomeye.
Abungiriza ba Ivan Jacky Minnaert ni John Luyinda na Fred Muhumuza bari basanzwe muri iyi kipe.
Ivan Jacky Minnaert aherutse gutandukana na FC Fassell yo muri Liberia, asiga ayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona, no kuzakina CAF Champions League bwa mbere mu mateka.
Mbere yo kujya muri iyi kipe yari amaze gutandukana na Gorilla FC atagiriyemo ibihe byiza. Si yo kipe yonyine yatoje mu Rwanda kuko yanyuze muri Rayon Sports inshuro ebyiri na Mukura VS.
Minnaert w’imyaka 58 yatoje amakipe arenga 15 yo muri Afurika arimo Djoliba AC yo muri Mali, AFC Leopards yo muri Kenya, Al-Ittihad Tripoli yo muri Libya n’izindi.







Loading comments...
Tanga igitekerezo