Imyambaro yambawe n’amakipe muri iri rushanwa yaritondewe cyane, dore ko mbere y’uko ritangira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryasabye ko Misiri ko ikosora imyenda izakoresha.
Iyi kipe yetegetswe guhindura ibara rya nimero n’amazina y’abakinnyi bikava mu ibara risa na Zahabu ikarigira umweru, hanyuma igakuraho inyenyeri zirindwi zari hejuru y’ikirango cyayo.
Gukuraho inyenyeri, byatewe no kuba muri iri rushanwa ikipe yemererwa inyenyeri ari iyatwayeho Igikombe cy’Isi.
Kugeza ubu amakipe yemerewe kwambara inyenyeri muri ubwo buryo ni Brésil y’inyenyeri eshanu, u Budage bw’inyenyeri enye, Argentine y’inyenyeri eshatu, u Bufaransa na Uruguay by’inyenyeri ebyiri, hamwe na Espagne n’u Bwongereza by’inyenyeri imwe.
Aya makipe kandi ategetswe kwambara ku kuboko kw’iburyo ikirango cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri mu ibara rya Zahabu n’ishusho y’umweru, nk’icyubahiro agombwa muri iri rushanwa.
Ikirango cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri mu mabara y’umweru n’ishusho y’umukara, kiri kwambarwa n’amakipe yose ari muri iri rushanwa ariko ataratwara Igikombe cy’Isi.
Abakinnyi bari gukina 2 cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka yabo, bari kwambara ikirango cy’ishusho y’igikombe cy’Isi gikinirwa munsi hari ijambo ‘Debut FIFA World Cup’ rivuga ko ari ukwitabira bwa mbere.
Ikirango cy’abanyabigwi muri iri rushanwa cyitwa ‘Legacy Patch’, kiri mu mabara y’ibendera ikipe ucyambaye akinira, harimo ishusho ye y’uko yishimira igitego n’amazina ye.
Iki kirango gihabwa umukinnyi wakinnye mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi nibuze inshuro eshanu.
Abo ni Cristiano Ronaldo wa Portugal na Lionel Messi wa Argentine bayakinnye inshuro esheshatu, hamwe na Manuel Neuer w’u Budage, Luka Modric wa Croatia na Yuto Nagatomo w’u Buyapani bayakinnye inshuro eshanu.
Hari ikirango cyihariye ku bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi yatambutse ‘Golden Boot Winners Patch’. Iki gisa umukara kikagira ishusho y’urukweto rusa na Zahabu.
Iki kiri kwambarwa na James Rodriguez ukinira Colombia wabikoze mu 2014, Harry Kane w’u Bwongereza wabikoze mu 2018 na Kylian Mbappé wabikoze mu 2022.
Abanyezamu bitwaye neza mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi yatambutse, bari kwambara imyambaro iriho ikirango cyihariye cyiswe ‘Golden Glove Winner’s Patch’. Iki kiri mu ibara ry’umukara n’ishusho y’akarindantoki k’umunyezamu gasa na Zahabu.
Iki gifitwe na Manuel Neuer w’u Budage wabikoze mu 2014, Thibaut Courtois w’u Bubiligi wabikoze mu 2018 na Emiliano Martínez wa Argentine wabikoze mu 2022.
Lionel Messi wabaye umukinnyi mwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2014 na 2022 na Luka Modric wabaye umukinnyi mwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2018, bombi bambaye ikirango cya ‘Golden Ball Winner’s Patch’, gisa umukara ariko harimo ishusho y’umupira wa Zahabu.
Lionel Messi na Luka Modric bafite ibirango bibiri byihariye, kimwe gihita kijya ku kuboko kw'ibumoso


















Loading comments...
Tanga igitekerezo