Gikundiro ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27, aho nyuma yo kuba igeze kure ibikorwa byo kugura abakinnyi bashya, yatangiye no gukora impinduka mu batoza.
Iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian, iteganya gutandukana na Lomami Marcel wari umaze amezi atandatu muri iyi kipe ari Umutoza wa Mbere wungirije.
Ni nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports butamwemereye gukomezanya na yo kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu irushanwa Nyafurika nka CAF Confederation Cup iyi kipe izakina mu mwaka utaha.
Kudakomzanya n’uyu mutoza birakurikirana no gushaka undi uzafatanya na Haringingo, ariko akaba agomba kuba afite ibyangombwa bimwemerera gutoza muri CAF Confederation Cup.
Nubwo bimeze bityo, iyi kipe izakomezanya na Dusange Sacha wari Umutoza wa Kabiri Wungirije, nubwo na we nta byangombwa byemewe afite.
Undi mutoza ugifite amasezerano ariko utazaguma muri Rayon Sports nkuru ni Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, wasabwe kujya gutoza mu Ikipe y’abatarengeje imyaka 20.
Mu mpinduka Rayon Sports yakoze mu bakinnyi harimo kugura Nizeyimana Mubaraka, Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou na Ndikumana Fabio. Ni mu gihe yatandukanye n’abarimo Youssou Diagne, Ramazani Tshimanga na Bayisenge Emery.







Loading comments...
Tanga igitekerezo