Ronaldinho ni umwe mu bakinnyi bakanyujijeho muri ruhago, ariko mu 2015 atandukana na Fluminense FC y’iwabo muri Brésil, gusa atangaza ko ahagaritse gukina mu 2018.
Nyuma y’icyo gihe cyose yagaragaraga mu bikorwa byo kwamamariza ibigo bimukeneye, ariko nta kandi kazi ajyamo mu byerekeye umupira w’amaguru byeruye.
Kuri ubu yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Ravenna FC yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Butaliyani, aho azaba ari umwe mu banyamigabane bayo, mu batoza bayo, ndetse akazaba anafite icyangombwa kimwemerera kuyikinira.
Nubwo bigoye ko azakinira iyi kipe, ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cya Gazzetta dello Sport, cyatangaje ko uyu mugabo wegukanye Ballon D’Or mu 2005, ashobora gukina umukino umwe mu rwego rwo gucururiza iyi kipe no kuyizamurira agaciro ku ruhando mpuzamahanga.
Ronaldinho wegukanye Igikombe cy’Isi mu 2002 ari kumwe na Brésil, azashyira umukono ku masezerano y’iyi kipe ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, aho i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari kubera Igikombe cy’Isi.
Nyir’Ikipe ya Ravenna FC, Ignazio Cipriani, yavuze ko gukorana na Ronaldinho bizaba ari akarusho kubera ubushobozi afite.
Ati “Ronaldinho nahagera bizaba ari ikintu cy’akataraboneka ku ikipe. Yari icyitegererezo kuri njye, kandi uruhare rwe mu mupira w’amaguru rurenze kuba mu kibuga.”
Ronaldinho yagize umwaka mwiza mu 1998 akinira Grêmio y’iwabo, ayivamo ajya i Burayi ahamara imyaka 10. Icyo gihe yakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 2001 na 2003, akinira FC Barcelone hagati ya 2003 na 2008, ajya muri AC Milan hagati ya 2008 na 2011.
Aha yahavuye asubira iwabo mu ikipe ya Queretaro hagati ya 2014 na 2015, ndetse na Fluminense yakiniye igihe gito mu 2015.







Loading comments...
Tanga igitekerezo