Aba bakinnyi bose basoje amasezerano ndetse ku mugoroba wo ku wa Gatatu, iyi kipe yashimiye Niyomugabo Claude wari uyibereye Kapiteni.

Niyomugabo ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ntiyongereye amasezerano nyuma yo kutumvikana na APR FC aho amakuru avuga ko we na bagenzi be basabye guhabwa agera kuri miliyoni 100 Frw.

Uyu mukinnyi bivugwa ko afite ikipe yo hanze y’u Rwanda yizeye kwerekezamo, yicaranye na APR FC ku meza baraganira, nk’uko byagenze kuri bagenzi be barimo Ruboneka Bosco, Nshimiyimana Yunussu na Byiringiro Jean Gilbert ugifite amasezerano y’umwaka hifuzwa ko yakongeraho indi ibiri.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva mu 2025, APR FC ihabwa amafaranga make agenewe igurwa ry’abakinnyi b’abanyamahanga, aho uyu mwaka agera muri miliyoni 300 Frw mu gihe n’ay’Abanyarwanda ari munsi y’ayo.

Iyi kipe yabwiye abakinnyi bane yashakaga kongerera amasezerano batarimo Niyigena Clément wagumye mu Misiri nyuma y’umwiherero w’Amavubi, ko yiteguye kwishyura miliyoni 50 Frw kuri buri wese, umushahara we ukagera kuri miliyoni 3 Frw, ibyari gutuma hari abo wikuba gatatu, abandi ukarenga izo nshuro.

Bivugwa ko aba bakinnyi bahagaze ku ijambo ryabo, bagashimangira ko bakwiye guhabwa miliyoni 100 Frw n’umushahara ugera muri miliyoni 5 Frw kuko na Niyigena Clément yahabwaga asatira ayo.

Kuri Niyomugabo Claude, IGIHE yamenye ko APR FC yemeye kuva kuri miliyoni 50 Frw, irazamuka igera muri miliyoni 80 Frw ariko uyu mukinnyi akomeza kuba ibamba.

Ku wa Kabiri, APR FC yahise ifata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mukinnyi, isubiza amaso kuri Ishimwe Christian wayihozemo, aho na we yasoje amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC.

Ishimwe ni we wabanzaga mu kibuga ubwo APR FC yatozwaga n’Umufaransa Thierry Froger, Niyomugabo akicara ku ntebe y’abasimbura cyangwa agakinishwa mu gice gisatira, ku myanya irimo uw’inyuma ya ba rutahizamu.

Mbere y’uko Ishimwe Christian ashyira umukono ku masezerano, APR FC yari yamaze gutegura uburyo bwo gusezera kuri Niyomugabo Claude.

Hari uwabwiye IGIHE ko Niyomugabo yahamagaye ubuyobozi bwa APR ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu agaragaza ko yakwemera ibyo yahabwaga, ariko bumubwira ko icyemezo cyafashwe ari ntakuka.

Saa 22:33 ni bwo kuri konti ya X ya APR, hashyizwe ubutumwa bushimira uyu mukinnyi wari Kapiteni wayo, wayikiniye imyaka irindwi ndetse agatwarana na yo ibikombe birindwi bya Shampiyona.

Ibyo byabaye hashize amasaha umunani IGIHE itangaje ko inkuru ya Niyomugabo muri APR FC yamaze kugera ku musozo.

IGIHE yamenye ko ubuyobozi bwa APR bwafashe icyemezo cyo gushaka abasimbura b’abakinnyi bose bwari mu biganiro na bo mu gihe batakongera amasezerano.

APR isanga mu gihe yatanga amafaranga y’umurengera ku bakinnyi igiye kongerera amasezerano uyu munsi, yaba imanitse akagozi ndetse yazasabwa gutanga andi nk’ayo no kuyarenza mu gihe yaba igiye kugura abandi bakinnyi cyangwa kuvugurura amasezerano y’abo yishyuye menshi.

Bivugwa ko muri iyi myaka ibiri y’imikino ishize, ushyizemo n’abari kugurwa muri iyi mpeshyi, abakinnyi baguzwe amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw cyangwa ari hejuru yayo muri APR ari Djibril Ouattara na William Togui gusa.

Niyomugabo Claude yatandukanye na APR FC, asimbuzwa Ishimwe Christian, nyuma yo kutumvikana ku kongera amasezerano
Nshimiyimana Yunussu bivugwa ko hari amakipe yo mu Barabu amwifuza, na we yasoje amasezerano muri APR FC
Ruboneka Bosco ukina mu kibuga hagati, na we yasoje amasezerano
APR FC ishaka kongera amasezerano ya myugariro w'iburyo Byiringiro Jean Gilbert ugisigaje undi mwaka umwe