Amakipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ‘BK Pro League’ akomeje kwiyubaka, haba mu kugura abatoza n’abakinnyi azifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Ikipe ya Marine FC ni imwe mu ari kwiyubaka, aho kugeza ubu yamaze gusinyisha umunyezamu Muhawenayo Gad wari warangije amasezerano yari afite muri Gorilla FC.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 ntabwo Muhawenayo Gad yabonye umwanya uhagije wo gukina, dore ko yakinnye imikino 16 muri BK Pro League, itandatu muri yo akaba ari yo atinjijwe igitego. Izamu rye ryinjiyemo ibitego 18.

Usibye uyu mukinnyi washyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, undi wasinye ni Sindi Paul Jesus wasatiraga izamu anyuze mu mpande muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yageze muri Rayon Sports mu 2024, ariko amasezerano ye yageze ku musozo ntiyaganirizwa kugira ngo ayongere, gusa Marine FC iba ari yo imwegera yemera kuyikinira guhera mu mwaka utaha.

Sindi Paul wakinnye imikino 16 mu mwaka ushize wa 2025/26, yavuye mu Irerero rya Tsinda Batsinde, nyuma yo gukora igeragezwa akaritsinda.

Uyu abisikanye na Nizeyimana Mubarak wakiniraga Marine FC ariko akaba yarahisemo kujya muri Rayon Sports akayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Muhawenayo Gad watandukanye na Gorilla FC yerekeje muri Marine FC
Muhawenayo Gad ntiyagize umwaka mwiza w'imikino wa 2025/26
Sindi Paul yari yarasoje amasezerano ye muri Rayon Sports
Sindi Paul ni umukinnyi mushya wa Marine FC