Uyu mutoza w’Umunya-Maroc yari yasinye imyaka itatu mu mpeshyi ya 2025, ariko impande zombi zemeranya ko nyuma ya buri mwaka hazajya hasuzumwa umusaruro afite.
Nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino wa 2025/16, birimo icya Shampiyona, icy’Amahoro na FERWAFA Super Cup, ubuyobozi bwa APR FC bwashimye uyu musaruro.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Taleb yasinye amasezerano mashya ku wa Gatatu mu gihe yari afite iryo sezerano kuva umwaka w’imikino wa 2025/26 urangiye muri Gicurasi.
Biteganyijwe ko umusaruro we uzongera gusuzumwa ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2026/27, aho ashobora kongererwa andi masezerano.






Loading comments...
Tanga igitekerezo