Iyi mikino iteganyijwe kubera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera izahera ku wa Gatandatu, tariki ya 20 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026.
Imikino izakinwa irimo iy’amakipe n’abakinnyi bakina ari umwe. Iyo irimo gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru, gusimbuka urukiramende, igisoro, umupira w’amaguru, Volleyball, Sitball na Basketball.
Imikino ya Volleyball mu bagabo izakinwa muri ½, irimo Kicukiro izahura na Rusizi na Gasabo izahura na Nyanza, mu bagore Gicumbi ikine na Rusizi, mu gihe Musanze izakina na Ngoma.
Muri Basketball mu bagore, Kamonyi izakina na Nyamasheke, Kicukiro ikine na Kayonza, mu gihe mu bagabo Rwamagana izakina na Kamonyi, Kicukiro ihure na Musanze.
Mu mupira w’amaguru w’abagore, Kacyiru izahura na Mahembe yegukanye irushanwa rya 2025 ku mukino wa nyuma.
Umurenge wa Jabana n’uwa Mbazi yahuriye ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize wa 2025, ntabwo yigeze yitabira, ahubwo Masaka yitwaye neza uyu mwaka izakina na Nyarugenge.
Muri iyi mikino hateganyijwe umwanya wo gususurutsa abazitabira iyi mikino. Bazaririmbirwa na Juno Kizigenza baryoherwe n’imiziki izavangwa na Deelex The DJ.






Loading comments...
Tanga igitekerezo