Nyuma y’ikiganiro yakoze n’abanyamakuru, Mo Sound itegura Groove Awards yagiranye ikiganiro n’ubusabane n’abahanzi 62 baturutse mu madini, insengero n’amatorero atandukanye arenga 15 akorera mu Rwanda.
Aba bahanzi bose barebeye hamwe Groove Awards Rwanda uko izaba imeze kuri iyi nshuro ya 2 igiye kuba mu Rwanda ndetse baboneraho umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo.

Abahanzi barimo Irakoze Fidelite (Sonia), Dr Mugenzi Dominique Savio uyobora Chorale de Kigali, Mazeze Charles umuyobozi wa Alarme Choir, Producer Bob, Murindwa Rafiki wari uhagarariye Maranatha Choir, Uwitonze Clementine Tonzi, Semayange Octave uyobora The Blessing family, Cubaka Justin, Ledama Daniel wari uhagarariye Singiza Music International, Dominic Nic Ashimwe, Nduwayo Colombus, Rwagasore Robert wari uhagariye Rehoboth Ministries, Murara Jean Paul, Bahati Alphonse, Kamanzi Irene Gaby, Iyakaremye Serge, Ngenzi Yvan, Kayiranga Melchion, Producer Sam n’abandi benshi ni bamwe mubitabiriye iki gikorwa.
Mu bikorwa byaranze aba bahanzi, habayemo n’umwana wo kwerekana uko Groove Awards Rwanda 2014 izaba imeze batanga ibitekerezo ndetse ababishaka buzuza impapuro zo kwitabira ibi bihembo.
Biteganyijwe ko tariki 7 Nzeri 2014 ari bwo hazahagarikwa kwiyandikisha muri Groove Awards Rwanda 2014, aho nyuma yaho hazashyirwa hanze intonde z’abanru 6 bagize amahirwe yo kwinjira mu bahatanira ibi bihembo, nyuma amatora atangire kugeza tariki ya 26 Ukwakira 2014, gusa uyu mwaka Groove Awards ikazasozwa mu mpera z’umwaka habaho igitaramo gisoza umwaka Groove Party kizaba tariki 31 Ukuboza 2014.
Uyu mwaka, hateganyijwe gutanga ibihembo mu byiciro bigera kuri 16 aribyo :
1. Umuhanzi w’umwaka
2. Umuhanzikazi w’umwaka
3. Korari y’umwaka
4. Umuhanzi/Groupe y’umwaka
5. Indirimbo y’umwaka
6. Indirimbo Ihimbaza Imana y’umwaka
7. Indirimbo ya hip hop y’umwaka
8. Videwo y’umwaka
9. Producer w’amajwi w,umwaka
10. Groupe y’ababyinnyi y’umwaka
11. Radiyo/Ikiganiro cya gospel cy’umwaka
12. Umunyamakuru w’umwaka
13. Umuterankunga ukomeye w’umwaka
14. Umwanditsi w’indirimbo w’umwaka
15. Umuhanzi/Groupe ya diaspora y’umwaka
16. Urubuga rwa iterineti rwa gikristo rw’umwaka
Nk’uko abategura Groove Awards babitangaza, abujuje ifishi zo kwinjiramo bashobora kujyana ifishi zabo kuri : Moriah Entertainment kwa Ndamage Building, mu Biro by’Umujyi wa Kigali, kuri Blues Cafe mu nyubako ya La Borne Addresse, muri Ebenezer Restaurant mu Isoko rishya rya Kigali muri Etaje ya Gatatu , kuri RD Tech ahateganye na St Famille, kuri EAR Musanze , kuri ERC Rwamagana, no kuri GBU NUR Butare.




Loading comments...
Tanga igitekerezo