{Umuhanzi Dominic Nic, wari umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yaba na we ashaka kureka indirimbo zihimbaza Imana agakora umuziki usanzwe. }

Bimaze iminsi bivugwa ko Dominc Nic yaba ari gutegura imishinga y’indirimbo zisanzwe, aho bamwe mu nshuti ze za hafi bahamya ko anafite iyo ari gutunganyirizwa na Producer Nicolas, mu gihe byari bimenyerewe ko akora indirimbo zihimbaza Imana gusa.

Mu kiganiro na IGIHE, Dominic Nic yahakanye ayo makuru yivuye inyuma, avuga ko nta kintu na kimwe gishobora gutuma ahindura umurongo arimo wo kuririmbira no guhimbaza Imana.

Yagize ati: “Ayo ni amagambo y’abantu, sinshobora kuva mu ndirimbo zihimbaza Imana ngo nkore umuziki usanzwe, nta n’ibyo nanateganya rwose, kuko sinigeze nanabikerezaho na gato.”

Producer Nicolas na we, bivugwa ko ari we bari gukorana indirimbo isanzwe, yagize ati: ‘Reka reka, nta n’indirimbo mperutse gukorana na dominic Nic. Duheruka gukorana indirimbo yaririmbanye n’umuhanzi witwa ‘Fortrand’ wo mu gihugu cy'u Burundi mu mwaka ushize.’

Ibi bije nyuma y’aho abahanzi bari bakunzwe cyane mu njyana zihimbaza Imana, ‘Mani Martin’ na ‘Patrick Nyamitali’ bafashe undi murongo wo gutanga ubutumwa babinyujije mu njyana zisanzwe, aho bivugwa ko bahinduye bagendeye ko mu ndirimbo zisanzwe ari bashobora kwagura isoko ry’ubuhanzi bwabo.

Umva hano indirimbo 'Nyuzuza' Producer Nicholas aheruka gukorera Dominic Nic na Fortrand: