Ni igitaramo cyabereye muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisti ya Kigali (UNILAK) i Kigali, ku gicamunsi cyo ku tariki 04 Gicurasi 2024.

Vumilia Mfitimana yabwiye IGIHE ko yabanje kugira ubwoba bwo gutegura igitaramo kubera kubura amikoro, ariko akanagira impungenge zo kutazabona abitabira igitaramo cye kuko ari inshuro ya mbere abigerageje.

Ati”Abantu bantunguye cyane, urebye hari ubwitabire bw’abarenga ibihumbi bitanu. Mwabibonye ko abantu babuze aho bicara bagahagarara hanze kuko iri hema rijyamo ibihumbi bitanu byicaye neza.”

“Nari nzi ko ntazabona abantu ariko ubu mbonye ko munkunda by’ukuri. Byankoze ku mutima, ni isomo nize ko nkwiriye gutinyuka.”

Igitaramo cyafatiwemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo. Ni ibintu yasobanuye ko bitamenyerewe mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ariko kandi yabonye ko bishoboka.

Ati ”Ni ubwa mbere bamfashe amashusho mu buryo bw’imbonankubone [live]. Hano iwacu ntabwo bimenyerewe ariko byagenze neza. Nkurikije uko naje nikandagira n’ukuntu byagenze. Ndashima Imana.”

Mu rugendo rw’imyaka ine amaze akora umuziki, Vumilia Mfitimana yatekereje ku bantu bose, abifite n’abadafite aho bakura ayo kugura itike ariko bifuza kumubona abaririmbira.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije Vumilia Mfitimana yahawe inkunga zimushyigikira ngo akomeze kwamamaza Imana binyuze mu bihangano.

Ati”Ntabwo nshyira imbere kwishyuza amatike, wabibonye ko abantu banshyigikiye cyane kurusha kwishyuza. Hari abantu bavuze ko badafite akazi ariko bankunda. Ibaze kubuza umuntu kuza mu gitaramo kubera ko yabuze ayo kugura itike? Jyewe simbihamagariwe.”

“Batanze amafaranga menshi arenze ayo natekerezaga numva ngize ubwoba. Ahubwo mwitege ibintu birenze. Jyewe nizera Imana cyane.”

Mfitimana yatangaje ko iki gitaramo cyamutwaye amafaranga arenga miliyoni 5 Frw mu myiteguro.

Igitaramo cya Vumilia Mfitimana cyitabiriwe n’abavuye mu mpande zose z’igihugu no hanze y’u Rwanda nka Uganda, u Burundi n’ahandi.

Vumilia Mfitimana yashimiye Nshimyumukiza utunganya umuziki wamwizeye akamufasha kuzamuka kuva mu 2018.

Yanavuze ko ari we wamugiriye inama yo gukora umuziki ndetse n’ababyeyi be batamuciye intege bakamuba hafi ku buryo banaje kumushyigikira mu gitaramo cyaranzwe n’amashimwe.

Vumilia Mfitimana yifuza kuzakora ikindi gitaramo cyo gushimira Imana mu ntangiriro za 2025.

Reba igitaramo uko cyagenze

Bamwe mu bagize Ambassadors Of Christ bahaye  Vumilia inkunga
Ihema ryari ryuzuye abaje gushyigikira Vumilia Mfitimana
Vumilia amaze kumenyekana mu ndirimbo zo guhimbaza Imana