{Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ni we watorewe na bagenzi be kubahagararira kuri iyi nshuro ya kane u Rwanda ruzaba rwitabiriye ibihembo bya Groove Awards, amarushanwa y’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana abera mu gihugu cya Kenya ku bufatanye n’umuryango wigenga wa Skiza, agashamika ka Safaricom. }
Muri gikorwa giteganyijwe kuba mu ijoro ryo guhenba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bitwaye neza mu mwaka ushize, kizabera i Nairobi muri Kenya ahitwa Kenyatta International Conference Centre (KICC) kuri uyu wa gatandatu kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Gaby azaba ahagarariye bagenzi be bo mu Rwanda batandatu harimo 'Bahati Alphonse', 'Gaby Ireene Kamanzi' ubwe, 'Theo Uwiringiye', 'Tonzi', 'Liliane Kabaganza' na 'Bizimana Patient', nyuma yo gutorwa bitewe n'uko abategura aya marushanwa bagenera itike y'indege umuhanzi umwe n'umunyamakuru umwe umuherekeza.
Abahanzi batsinze bazatangazwa ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013, nyuma y’ibikorwa bitandukanye abahatana bazitabira birimo gusura no gufasha abatishoboye n’impfubyi bo mu gihugu cya Kenya aho aya marushanwa abera, no kuzenguruka icyo gihugu mu bitaramo bitandukanye.





Loading comments...
Tanga igitekerezo