Ni abarimo Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi na Gaby Kamanzi aho aba bahanzi batagohekaga, bakihanganira imbogamizi nyinshi zirimo amikoro make, iterambere ry’ibikoresho ryari rikiri hasi muri iyo myaka n’ibindi.
Nubwo rwari urugendo rwuzuye ibicantege byinshi, aba baramyi baragerageje bakundisha Abanyarwanda Imana biciye mu bihangano byo kuyiramya no kuyihimbaza.
Byarenze gukundisha abantu Imana bigera ku rwego rw’aho uyu muziki wagombaga gucuruzwa ukungura abawukora.
Imana yakomeje guhira uyu muhati wabo, biyemeza guhuza imbaraga, ibyo bitekerezo bivamo itsinda The Sisters.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’aba bahanzi uko ari batatu, badusubije inyuma batwibutsa bya bihe by’ubuto bwabo, inkomoko ya The Sisters bashinze ariko imyaka ikaba yari ibaye 10 batayihuriramo
Mu 2008 ubwo Tonzi yari asoje igitaramo yahuye na Aline Gahongayire wari avuye muri Afurika y’Epfo, umubano wabo utangira gukomerera aho.
Icyo gihe bahuye mu gihe buri umwe yabonaga undi akumva yifuje guhura na we, bya bindi ukora umurimo runaka ariko hari mugenzi wawe mukora bimwe, ku mutima ukazirikana ubuhanga bwe kabone nubwo utabimubwira.
Gahongayire agaragaza ko yahoze yemera Gaby Kamanzi wasengeraga muri Zion Temple na Tonzi icyo gihe wigaga muri APACE kandi bose bari bazwi cyane muri ibyo bihe.
Ati “Urumva njyewe nakuze mbakunda, mbafatiraho urugero mu muziki no mu buzima busanzwe, rero icyo gihe nagiye mfite ubwoba bwo guhura na Tonzi gusa nihagararaho.”
Tonzi agaragaza ko akimara guhura na Gahongayire, uko bari abahanzi batanu ni ukuvuga Queen, Tonzi, Phanny Wibabara, Gaby na Gahongayire, bafatanyije mu mushinga wo gutegura igitaramo cy’uyu bari batangije ubucuti bwihariye.
Ati “Icyo gihe twakoreraga imyitozo kuri Maison de Jeunes yo ku Kimisagara umunsi ku wundi. Igitaramo cyagenze neza cyane ndetse kiduhesha n’akazi aho twahawe ubutumire bwo kuririmba mu iserukiramuco ryabereye kuri Sitade Amahoro”.
Bakimara gukora icyo gitaramo aba baririmbyi bagaragaza ko hari umubyeyi wababwiraga ko ari abavandimwe batanu (Five Sisters), nyuma uwitwa Queen avuyemo basigara ari bane bahita bitwa The Sisters.
Byageze aho baza gutandukana buri wese agerageza gukora wenyine mu gihe cy’imyaka 10.
Nubwo baterura ngo bagaragaze icyatumye batandukana ariko bose bahuriza ku kuvuga ko byose byabye ku mugambi w’Imana.
Gaby Kamanzi avuga ko kongera kwihuza bitabagoye kuko "nubwo twamaze imyaka 10 tudahura twasanze nta cyahindutse”, ibitekerezo ahuza na Gahongayire we uvuga ko nubwo havuzwe byinshi mu gutandukana kwabo ariko ku bw’Imana barongeye barahuye.
Ati "utaratubonye mu myaka 10 ishize yumve ko twarimo twiyubaka, nta bidasanzwe byabaye."
Kugeza uyu munsi uwavuga ko The Sisters ari yo ihetse uyu muziki wa Gospel mu Rwanda ntiyaba ari kure y’ukuri bijyanye n’ibigwi bya buri umwe wese mu barigize.
Ikiganiro kirambuye na The Sisters





Loading comments...
Tanga igitekerezo