{Jackie Mugabo, umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana, nyuma yo gusohora album nshya yise « Oh Mana we » umwaka ushize ubu yamaze gukora indirimbo nshya yise « There is a reason » akaba anakomeje ibitaramo mu Bwongereza.}

Iyi ndirimbo ya Jackie igendanye na gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994, akaba yarayiririmbye bwa mbere mu gikorwa cyiswe « Changing World Business Relationship» igikorwa kinini cyabereye aho bita Excel mu mujyi wa London tariki ya 29 Ukwakira 2013, ahaje n’Igikomangoma cy’Ubwongereza Prince Charles.

Mu gutegura imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Jackie yakoze indirimbo nshya yise "There's a reason why you survived" bishatse gusobanura mu kinyarwanda ngo hari impamvu warokotse.

Nk’uko Jackie yabidutangarije ngo iyi ndirimbo yayihawe n’Imana kugirango atere inkunga kandi asubizemo intege abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ababwira ko hari impamvu barokotse kandi bagomba kugira intego mu buzima no kugira icyo baharanira.

Iyi ndirimbo akaba yaraje no kuyiririmba tariki ya 7 Mutarama 2014 aho batangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu Bwongereza.

Jackie Mugabo hamwe na Samputu baririmba mu Bwongereza

Iyi ndirimbo Jackie yagiye ayiririmba ahantu henshi hatandukanye harimo tariki ya 27 Mutarama 2014 kuri The Queen Elizabeth International Conference centre mu muhango wo kwibuka wari wahabereye, indirimbo "There's a reason why you survived" yongera kuyiririmba tariki ya 10t Gashyantare 2014 muri The house of commons aho bibukaga intwari Mandela.

Tariki ya 15 Werurwe 2014 yayiririmbye muri Rwandan Sisterhood International Conference naho tariki ya 21 Werurwe 2014 ayiririmba muri Kings College University mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igikorwa cyari cyateguwe na Surf survival's fund.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 mu gihugu cy’Ubwongereza Jackie Mugabo yadutangarije ko kizaba tariki ya 12 Mata 2014, nabwo akaba azaririmba iyi ndirimbo "There's a reason why you survived", nyuma yaho akaba ateganya kugaruka mu Rwanda.

Jackie Mugabo ari kuririmba