Yabigarutseho mu giterane cyateguwe n’umuhanzi Christian Irimbere yari yise “Ndi Hano Worship Concert” cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023 kuri Christian Life Assembly [CLA] i Nyarutarama.
Ni cyo gitaramo cya mbere Christian Irimbere yakoze nyuma y’imyaka irindwi atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Uyu mushumba ni we wabwirijemo aho yari afite icyigisho kigira kiti “Imbaraga zo kuramya mu mwuka no mu kuri.’’ Yifashishije ijambo ry’Imana riri muri 1 Samweli 16: 14-18.
Hari aho yageze agaruka ku buryo abahanzi baririmbira Imana, ab’indirimbo zisanzwe babarusha amafaranga kandi baririmba ibyo yise ‘ibishenzi’.
Ati “Abaririmba igishenzi bababarusha amafaranga, babarusha ibintu batunze, bakurura benshi, bafite uburyo bw’imyambarire yabo iyo udafashe iyo myambarire uhabwa akato, bakurura abarimo n’abacu, bafite abafana benshi cyane ku buryo bibera ikigeragezo abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse biragora kugira ngo bakundwe nkabo.’’
Yakomeje anenga abarokore benshi kuko abashyigikira abahanzi babo bakiri bake.
Ati “Ubu iyaba Christian Irimbere yarapfumuye amatwi, umusatsi yarawugize nk’amahurungure y’ihene , avuga ko ari umutinganyi [umu-gay] ubu hano haba huzuye. Abenshi murava hano muririmba haleluya mwagera hanze mukajya muri ndombolo. Murafasha inzererezi zirirwa mu mihanda, zisambana n’abakobwa mugatererana abazima […] Murafasha amabandi. Ariko, Igihe kirageze.’’
Yakomeje avuga ko abakirisitu by’umwihariko bakwiriye kureka indirimbo z’isi burundu.
Yitanzeho urugero agaragaza ukuntu yabaye mu by’isi nyuma akaza kubivamo, yerekana ukuntu yabaye umubyinnyi kabuhariwe w’injyana zirimo Rock & Roll, Rumba n’izindi akanatwara ibihembo ariko yajya gutera iby’isi umugongo akabivamo abivuyemo.
Yavuze ko abirata ngo bararya Isi, barasohokera za Bujumbura, bayizi ubu ariko iyari nziza kurusha izindi ari iyo mu 1978 ubwo yakundaga iraha. Ati “Ubwo muzi Bujumbura yo mu 1978?”
Apôtre Masasu yagaragaje ko ababazwa n’ukuntu abahanzi batunzwe no kwerekana ikimero babayeho neza mu gihe abaririmbira Imana bicira isazi mu jisho.
Ati “Kubona Lopez [yavugaga Umunyamerika Jennifer Lopez] washese amatako abona amafaranga , naho abahanzi baririmbira Imana bakayabura?”
Uyu muvugabutumwa yahise atangiza ubwitange ku bushake kuri buri wese wari witabiriye. Ku ikubitiro hari uwahise yitanga amadorali 500 abandi nabo bagenda bitanga mu nkangara ari nako Christian Irimbere aririmba.










Loading comments...
Tanga igitekerezo