Nzeyimana Zachary Arnaud umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko impamvu y’iki gitaramo ari ugushimira Imana yabarinze mu mwaka wa 2015. Ngo wari umwaka utoroshye kubera ibibazo bikomeye banyuzemo i Burundi.
Yagize ati “Iki gitaramo kizaba cyiganjemo amashimwe kuko Imana yabanye natwe iraturinda mu mwaka wa 2015. Tuzafatanya n’abakunzi bacu kuyihimbaza.”
Nzeyimana yavuze ko imyiteguro bayigeze kure ndetse ngo bazafatanya n’umuhanzi Patient Bizimana n’abandi bakozi b’Imana.
Iki gitaramo bacyise ‘Ni Wewe Gusa’ ,imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2016 ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.





Loading comments...
Tanga igitekerezo