Ni igiterane cy’ivugabutumwa gikubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abari n’abategarugori kwiremamo icyizere no kubaka umugore ubereye umuryango.
Iki giterane cyatumiwemo Umuramyi ukomoka muri Nigeria, Osinachi Kalu Okoro Egbu [Sinach], giteganyijwe ku wa 8-11 Kanama 2023 kuri Kigali Convention Centre.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Apôtre Mignonne yavuze ko iki giterane ari kimwe mu biri mu muhamagaro Imana yamutumye ku mugore.
Ati “Ikintu cyatumye nibanda ku mugore ni uko Imana yamuntumyeho, ni iyerekwa nahawe n’Imana yantumye ku mugore. Si umushinga nakoze nk’uko hakorwa indi isanzwe tubona.”
Women Together ni igiterane kiri munsi y’iyerekwa rya Women Foundation Ministries, gitegurwa mu gukomeza kubaka umugore.
Apôtre Alice Mignonne Kabera yashimangiye ko gifite inshingano zo kubaka "umuryango bishingiye ku mugore, twemera ko iyo umugore yubakitse n’umuryango uba wubakitse.”
Yakomeje ati “Ni mu rwego rwo kureba ko twafashanya hagati yacu, nemera ko buri muntu wese afite ubushobozi ndetse iyo ubwo bwenge n’ubushobozi bihurijwe hamwe mu kwiyubaka kwacu hari aho byagera, intego tuba dufite ni ukubona umugore yubakitse.”
“All Women Together” igendera ku ijambo ryo muri Bibiliya rigira riti “Nk’uko icyuma gityaza ikindi ni ko umuntu akaza mugenzi we” riboneka mu Gitabo cy'Imigani 27:17.
Apôtre Mignonne avuga ko kuva ibi biterane byatangira hari benshi byahinduriye ubuzima yaba mu nzira y’agakiza no kwiyubaka mu buzima busanzwe.
Ati “Uko twagiye duhura yaba abari i Kigali no mu ntara twagiye tubona abagore biyubaka bakamenya ijambo ry’Imana, bahana ubuhamya bufasha bamwe kwiyubakamo icyizere.”
Ibyo bikorwa abagore bagizemo uruhare bifasha kubaka sosiyete babarizwamo birimo nko kubaka amashuri, kwitinyuka no kubaka imiryango ihamye.
Apôtre Mignonne avuga ko ari byinshi kandi bigikomeje.
Ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo barasenze gusa ahubwo bafite n'ibyo babashije kugeraho. Dufite abo twishyuriye amashuri bariga barangiza babona Masters. Dufite abaje ari abagore b’abapasiteri, uyu munsi basubiye mu ntara bafasha abagabo babo kubaka umurimo w’Imana, hari abaje ari abakirisitu basanzwe ariko ubu bafite imiryango bayoboye, haba mu nzego zisanzwe n’imiryango yikorera n’ahandi.”
Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006 wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo bw’ibikorwa bifatika.
Apôtre Kabera Mignonne yemera ko iyo umuntu yishimye cyangwa amaze gusobanukirwa agira umusaruro urenze uwo yari afite.
Yakomeje avuga ko kuva uyu muryango watangira hari ubuhamya bwa benshi mu bari n’abategarugori biyubatse ku buryo bufatika bafite ibyo bagezeho mu buzima bwabo.
Muri iki giterane hateguwemo umunsi wo ku manywa uzahurizwamo itsinda ry’abagabo ryiswe “Bene Isakari” biyubatse binyuze muri uyu muryango. Uyu munsi uzakurikirwa n’undi uzabahuriza hamwe n’abagore ku munsi wa nyuma w’iki giterane.




Amafoto: Women Foundation Ministries





Loading comments...
Tanga igitekerezo