Uyu muhanzi yakiriwe n’abanyarwanda baba muri Mali hamwe n 'inshuti z’u Rwanda, ku wa 17 Gashyantare 2019, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege Modibo Keita.

Uyu muririmbyi yagiyeyo gukora igitaramo kizaba ku wa 20 Gashyantare 2019 kiri mu byo yemerewe na RFI nyuma yo kwegukana igihembo cyayo cyitwa ‘Prix Decouvertes’.

Abanyarwanda bahaye ikaze uyu muririmbyi bafite ibyishimo bikomeye nyuma yo kumubona i Bamako.

Ku wa 08 Ugushyingo 2018 nibwo Buravan yatsindiye igihembo cya RFI Prix Découvertes 2018. Yahigitse abandi bahanzi batandukanye biganjemo abo muri Afurika.

Yahawe igihembo cy’ibihumbi €10 azanafashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika asozera i Paris mu Bufaransa.

Azataramira mu bihugu 12 bivuga ururimi rw’Igifaransa abitangire tariki 20 Gashyantare abisoze tariki 23 Werurwe 2019.

Azahera i Bamako muri Mali, tariki 22 Gashyantare azaba ari Cotonou muri Benin, nyuma y’umunsi umwe tariki 23 Gashyantare 2019 azataramira i Lome muri Togo.

Azafata ikiruhuko cy’iminsi ine ubundi akomereze mu Mujyi wa N’djamena muri Tchad tariki 27 Gashyantare 2019, tariki 2 Werurwe azataramire muri Niger mu Mujyi wa Niamey, tariki 6 Werurwe 2019 ajye muri Congo Brazaville igitaramo kibere ahitwa Institut Français du Congo, tariki 9 Werurwe azaba ari muri Guinée équatoriale mu mujyi wa Malabo, akomereze mu Mujyi wa Djibouti muri Djibouti tariki 12 Werurwe.

Tariki 15 Werurwe azataramira i Antananarivo muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 ajye Libreville muri Gabon, tariki 22 Werurwe azaririmbira abatuye Umujyi wa São Tomé asoreze mu Mujyi wa Luanda muri Angola ku wa 23 Werurwe.