{Nyuma yo gutangaza ko atazataha ubukwe bw’inshuti ye Kanye West yambikana impeta na Kim Kardashian , Jay-Z yashyize yemera ko azabutaha ndetse akazaba kigingi .}
Amakuru MailOnline ikesha abo mu muryango wa Jay-Z na Beyonce, yemeza ko uyu muraperi yamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo kudataha ubu bukwe . Uyu muraperi yanemereye Kanye West ko agomba kuzamugenda iruhande ku munsi w’ubukwe bwe na Kim Kardashian .

Inshuti za Jay-Z zaganiriye n’iki kinyamakuru, zatangaje ko Beyonce nta kintu arabivugaho ngo bimenyekane niba azaherekeza umugabo we muri ubu bukwe cyangwa agitsimbaraye ku mwanzuro yafashe wo kutazabutaha .
Uyu waganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati, “Beyonce we aracyabitekerezaho, ntabwo yashakaga gutaha ubu bukwe ariko Jay-Z we ni best man(kigingi) . Ashobora kuzatuma Beyonce yemera kubutaha ku munota wa nyuma”

Mu ntangiriro za Mata 2014, Jay Z n’umugore we Beyonce bahawe impapuro zibatumira mu bukwe bwa Kanye West na Kim Kardashian buzaba kuri uyu wa Gatandatu barabwakira ndetse bavuga ko bemeye kuzabutaha.
Uyu muraperi n’umugore we, bahinduye icyemezo bari bafashe, bamaze kumva ko ubu bukwe buzerekanwa imbonankubone mu kiganiro Keeping Up With The Kardashians(KUWTK) gica kuri televiziyo E !
Jay Z amaze gufata umwanzuro wo kutitabira ubu bukwe yemereye uyu muryango intwererano y’amapawundi 100,000 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga 114,900,000 kugira ngo bazayifashishemu kwezi kwa buki. Uyu muraperi yaje kuva ku izima yemera kuzabutaha ndetse akazakora akazi gakomeye ko kugenda iruhande rwa mugenzi we basanzwe ari n’inshuti zikomeye .


Kanye West na Kim Kardashian, ubukwe bwabo buzabera i Forte di Belvedere muri Florence, mu gihugu cy’u Butaliyani, kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2014. Ubu bukwe bwagombaga kuzabera mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa gusa baza kwisubiraho babwimurira mu Butaliyani . Bagiye kwambikana impeta mu buryo bwemewe n’amategeko bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa North West kuri ubu ufite amezi 11 y’amavuko.




Loading comments...
Tanga igitekerezo