Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 12 Mutarama 2016 nibwo aba bakobwa bombi basohokeye muri kamwe mu tubyiniro two mu Mujyi wa West Hollywood maze amasaha yo gutaha ageze basezeranaho basomana umunwa ku wundi.

Nk’uko DailyMail yabitangaje, amafoto yabo basomana yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaherekezwa n’amagambo agaruka ku bahanzi bahoze bakundana na bo

Karrueche Tran yafotowe asomana umunwa ku wundi na Christina Milian

Ku ruhande rwa Karrueche Tran yasobanuye ko atazi impamvu abantu batinze cyane ku ifoto ye na Christina Milian kuko ari inshuti ndetse kuri bo byari ibintu bisanzwe.

Muri Werurwe 2015, Karrueche yanditse kuri Instagram avuga ko atakibasha kwihanganira kubaho adafite umukunzi. Ni nyuma yo gutandukana na Chris Brown kuri ubu ufitanye umwana na Nia Guzman.

Lil Wayne na Christina Milian bari batandukanye muri Nzeri 2015 nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana.

Karrueche Tran wahoze akundana na Chris Brown
Christina Milian aherutse gutandukana na Lil Wayne