{Umuraperi Lil Wanyne yajyanywe mu bitaro kuri uyu wa kane tariki ya 25 Ukwakira 2012. }

Lil Wayne

Urubuga rwa TMZ rwanditse ruvuga ko yumvise amerewe nabi ubwo yari mu ndege ye, bigatuma urugendo yari arimo rugana i Texas aruhagarika, agahita ajyanywa mu bitaro bimwegere.

Inshuti z'uyu muhanzi zatangaje ko yamaze amasaha menshi mu bitaro. Zongeyeho ariko ko ubu amerewe neza.

Andi makuru mashya avugwa mu myidagaduro


1. Umuraperi P Diddy yakomeretse mu ijosi kubera impanuka

{Umuraperi P Diddy yakomeretse mu ijosi n'impande zaho kubw'impanuka yagiriye imbere ya Hotel Beverly Hills.}

Mu butumwa yatanze, yavuze ko yakomerekeye mu mpanuka ariko ko ari guhabwa imiti. Yagize ati "Sean Combs afite ibikomere bitandukanye kubw'impanuka yagize ejo; birimo ibyo mu ijosi n'iruhande rw'agasakanwa. ubu ari kuvurwa ibyo bikomere kandi arashimira abafana bose ku buryo bari kumuba hafi kuva yagira impanuka."

Bivugwa ko yaba yagonze indi modoka. Ifoto ya P Diddy nyuma y'impanuka, imugaragaza aryamye mu byatsi iruhande rw'umuhanda.


2. Se wa Rihanna arifuza ko Chris Broun yamubera umukwe

Se wa Rihanna Ronald, Rihanna na Chris Brown

{Umubano wa Chris na Rihanna wajemo agatotsi mu mwaka wa 2009 ubwo Chris yamukubita bikamumerera nabi, none nyuma y'imyaka itatu se wa Rihanna arifuza ko babana kuko biriya abifata nk'amateka ashaje.}

Ronald, se wa Rihanna yanavuze ko yifuza ko Chris Brown yazasaba Rihanna ko barushinga. Kuri we, icyo yifuza ni uko umukobwa anezerwa kandi ngo ibyishimo bye biri mu maboko ya Chris Brown.

Yagize ati “nizeye ko umunsi umwe azashyingirwa. Abantu bose bakunda Chris, ni umuhungu mwiza pe! Ni umuntu mwiza kandi kuva kera aranyubaha” ibi ni byo se wa Rihanna Ronald yatangarije ikinyamakuru The Sun.

Hashize igihe Rihanna na Chris basubiranye, ubwo Chris yatangazaga ko ahagaritse urukundo rwe na Karrueche Tran kubera Rihanna.


3. Alicia Keys yaguze inzu ya Eddie Murphy

Swizz Beatz, Alicia Keys na Eddy Muphy
Inzu Alicia Keys yaguze

{Inzu yari imaze imyaka irindwi iri ku isoko y'umukinnyi w'amafilme Eddie Murphy yageze aho ibopna umuguzi. Ni Alicia Keys wayiguze miliyoni 12 z'amadorali ni ukuvuga asaga miliyari 7 na miliyoni 800 z'amanyarwanda. }

Iyi nzu iherereye i New Jersey, yagurishwaga miliyoni 30 z'amadorali; ni ukuvuga ko yaguzwe ari munsi y'icya kabiri y'ayo yagurishwaga.

Iyi nzu Alicia azayibanamo n'umugabo we Swizz Beatz n'abana be batatu.


4. Slim Thug ababazwa n'uko atateye inda Beyonce

Muri MTV Beyonce na Slim Thug

{Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, umuraperi w'umunyamerika Slim Thug yanditse bimwe mu nzozi ze.}

Aya ni amagambo avuga ko yababjwe cyane no kuba atarateye inda Beyonce, baririmbanye indirimbo "Chek On It" ikegukana umwanya wa video nziza muri MTV Awards.


5. Bobi Kristina yatangaje ko yishyingiye

Bobi Kristina na Gordon ufatwa nka musaza we

{Bobi Kristina aratangaza ko ubu yamaze gushyingirwa umusore bareranywe witwa Nick Gordon.}

Ibi byagaragajwe mu mashusho yashyizwe ahagaragara mu kiganiro cyatanzwe na se Bobi Brown aho uyu mukobwa Kristina aba agira aseka agira ati "twarashyingiwe".

Urubuga EOnline rwo rwanditse ko ubu butumwa bwababaje cyane abo mu muryango we.

Urubuga rwa MediaTakeOut rwo ruvuga ko uyu mukobwa yaba atwite.

Impeta ya Bobi Kristina

Uyu mukobwa w'imyaka 19 yakomeje kugaragarana impeta yop gushyingirwa, ariko agahakana ko atashyingiwe avuga ko ari impeta y'impano.


6. Katy Perry yagaragaje ko shyigikiye Barack Obama

Katy Perry

{Mu gitaramo cyo kwamamaza Barack Obama i Las Vegas, umuhanzi Katy Perry yahisemo kugaragaza uwo ashyigikiye muri politike.}

Yerekanye ko ashyigikiye Perezida Barack Obama.

Yari yambaye kandi ikanzu itangaje iriho amazina ya Barack Obama, Joe Biden na Mitt Romney.

Indangururamajwi ye nayo yari itatse amabara y'ibindera rya Amerika.


7. Christina Aguilera ntakunda kwambara utwenda tw'imbere (ikariso)

{Christina Aguilera yatangaje ibyiyumvo bye ku myenda y'imbere mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo yitwa chelsea lately avuga ko adakunda kwambara utwenda tw'iimbere (ikariso) kuko iyo ayambaye aba atisanzuye nk'uko ashaka.}

Yagize ati “sinkunda kwambara amakariso(…), nkunda kumva nisanzuye kuruta ibindi byose. Ku ruhande rwanjye nkunda kubaho uko mbyifuza (mu by'imyambaro).”

Ibi bije nyuma y'aho aherutse kwigaragaza ku gifuniko cya album ye yise “Lotus” yambaye ubusa busa agira ngo yerekane ko yishimiye uruhu rwe n'imiterere mishya izasohoka ku itariki 13 ugushyingo uyu mwaka.

Christina Aguilera ni umuririmbyikazi akaba n'umukinnyi w'amafilime muri Amerika ukomoka mu gihugu cya Irlande. Yavutse ku itariki 18 Ukuboza 1980, avukira i New York muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Stripped", "Bionic", "Back to Basics", "Not Myselftonight" n'izindi.

IGIHE Team: Richard Irakoze &Gisele Umutesi &Joel Rutaganda