Daniel Dion w’imyaka 59 arwaye kanseri y’umuhongo n’ubwonko, iyi ndwara ni yo yahitanye René Angélil umugabo wa Celine Dion.

Nk’uko DailyMail yabitangaje, Celine Dion n’umuryango we bari mu bihe bitoroshye kuko uburwayi bwa Daniel bukomeje kumuzambya, nyuma y’igihe gito René Angélil yitabye Imana.

Claudette mukuru wa Celine Dion yatangarije ikinyamakuru Journal Of Montreal ko isaha n’isaha biteguye urupfu rw’umuvandimwe wabo.

Yagize ati, “Kanseri ye imeze nk’iyahitanye René Angélil, umuryango wacu ubifitemo uburambe.

Twese nk’umuryango twirirwana na Daniel ku bitaro amanywa n’ijoro, biratugoye cyane kwakira urupfu rwe kuko ku myaka 59 y’amavuko afite aracyari muto wo kuva muri ubu buzima.”

Kuri ubu, uyu muryango w’abana 14 uhugiye mu kwita ku muvandimwe wabo Daniel Dion no gutegura umuhango wo gushyingura René Angélil uzaba ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2016.

Biteganyijwe ko umuhango uzabanzirizwa n’igitambo cya misa kizabera muri Notre-Dame Basilica, muri Canada ari nayo Celine Dion n’umugabo we basezeraniyeho mu 1994.

Celine Dion na musaza we Daniel Dion
Celine Dion n'umugabo we
Celine Dion n'umugabo we bari bafitanye abana batatu