{Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pascal Lokua Kanza, benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi ya Lokua Kanza mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2014 yataramiye abitabiriye inama ya 49 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) .}

Lokua Kanza yataramiye abitabiriye inama ya BAD yabereye mu Rwanda.

Lokua Kanza wakukiye i Bukavu kuri se w’Umunye-Congo na nyina w’Umunyarwandakazi mu muziki ucurangiwe aho asanzwe amenyereweho, yacuranze mu muhango ukomeye wo gutanga ibihembo byiswe 'African Banker Awards 2014' wabereye muri Serena Hotel i Kigali.

Azwiho ubuhanga mu gucuranga gitari.

Mu begukanye ibihembo bikomeye harimo GTBank yo muri Nigeria ari na yo yabonye igihembo cya banki y’umwaka muri Afurika, Banki ya Kigali nayo ikaba yegukanye icya Banki nziza muri Afurika y’Uburasirazuba .

Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru wa Africa Finance Corporation (AFC), Andrew Alli yegukanye igihembo gikomeye cya ‘Icon of the Year’.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we ari muri uyu muhango, yagenewe igihembo gikomeye ku bw’impinduka zikomeye yagejeje ku gihugu cye mu mpaka 20 ishize.

Lokua Kanza yaririmbiye abanyacyubahiro batandukanye.