Muri Nzeli 2015 nibwo Keko yatangaje ko yaretse ibiyobyabwenge nyuma y’uko byari bigiye kumuvutsa ubuzima akarokorwa n’umuryango we wamujyanye mu kigo ngororamuco.

Kuva icyo gihe uyu muraperi yavuze ko aciye ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse yiyemeza kujya ashishikariza urubyiruko kwirinda no kugendera kure ingeso zose zabashobora mu ikoreshwa ryabyo gusa ibyo yahize biragenda bimunanira.

Nk’uko Chimpreport yabitangaje, Keko yatonganye na Shadrack Kuteesa usigaye ureberera inyungu ze muri muzika ubwo yashakaga kunywa urumogi ruvanze na shisha undi akabyanga. Ibi byarangiye Keko yihanangirije Manager we amubwira ko icyo ashinzwe ari inyungu ze mu muziki atari ubuzima bwe bwite.

Yagize ati, “Ureberera inyungu zanjye mu muzika ntabwo ureberera ubuzima bwanjye bwite ndagusabye wikwivanga muri ibi bintu kuko ntacyo bikurebaho.”

Iri teranamagambo ryabereye mu birori byari byiswe Shisha Party biherutse kubera mu gace ka Kamwokya.

Keko wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘How we do it’, ‘Kwekunyakunya’ n’izindi yari amaze amezi atandatu avuye mu kigo ngororamuco cyitwa Serenity Center aho yavuye yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe nubwo kuri ubu asa n’uri gutera intambwe asubira inyuma.