Uyu munyamideli akaba n’umukinnyi ukomeye wa film muri Tanzania yavuze ko atwite inda nkuru y’amezi atandatu ariko atangaza ko ataramenya neza uwaba warayimuteye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ijuuma yagize ati, “Ni byo ndatwite ntegereje kwibaruka, ntwite inda y’amezi atandatu.”

Wema Sepetu akimara kumenya ko atwite yasazwe n’ibyishimo dore ko yari yaramaze kwiheba ko atabyara nyuma yo kwivuza bikananirana kubera inda yigeze gukuramo ubwo yakundanaga na nyakwigendera Steven Kanumba.

Nubwo inkuru yo gutwita kwe yamushimishije, ngo aracyashidikanya kuri se w’umwana.

Ikinyamakuru Risasi cyatangaje ko iyo nda ishobora kuba ari iya Idris Sultan wegukanye Big Brother ya 9 cyangwa umwe mu badepite bakundaga kugaragara kenshi bari kumwe.

Inshuti za Wema Sepetu zavuze ko aba bagabo bombi yamaze kubagezaho inkuru yo gutwita kwe bakaba barabyakiriye nta mananiza bamushyizeho dore ko yaba Idris n’uwo mudepite ngo bagiye bagirana ibihe byiza.

Kugeza ubu ikibazo nyamukuru uyu mukobwa afite ni ukumenya neza uzitwa se w’umwana atwite.

Wema Sepetu asamye nyuma y’uko abapfumu 26 bari baramusabye ko bamuvura ikibazo cy’ubugumba yari afite.

Wema Sepetu yeruye ko atwite
Wema Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzania muri 2006
Asigaranye ihurizo ryo kumenya uwamuteye inda