Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali kuri iki kigo cy’amashuri ku wa 5 Kamena 2026. Cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango GreenStarz Impakt Hub usanzwe ugira uruhare mu guteza imbere ibidukikije, kwita ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibikorwa biteza imbere umuryango mugari.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi ba NCBA Bank Rwanda, abayobozi ba Excella High School ndetse n’abanyeshuri basaga 100 b’iki kigo.

Ni igikorwa kandi cyabaye muri gahunda NCBA Bank Rwanda isanganywe yitwa ‘Change the Story’, yo gutera ibiti 10.000 buri mwaka hagamijwe kurengera ibidukikije, ku buryo mu 2030 iyi banki izaba imaze gutera ibiti miliyoni 10 mu bihugu byose ikoreramo.

Muri iki gikorwa kandi NCBA Bank Rwanda yibanze ku kwigisha abato uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije, muri gahunda yo kubategurira kuba ari bo bazakomeza kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza hazira ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe.

Abigael Muriuki wari uhagarariye NCBA Bank Rwanda, yashishikarije abanyeshuri kumenya neza isano y’iterambere ryabo no kwita ku bidukikije.

Ati ‘‘Ku banyeshuri bari hano uyu munsi, ndashaka kubabwira ibintu byoroshye. Nk’ibi biti, ahazaza hanyu hagenwa n’umusingi w’ibyo mwubaka uyu munsi. Ibiti bikenera imizi ifite imbaraga ngo bikure biba birebire binarenge ibibazo bibyugarije. Mu buryo bumwe, uburezi bwanyu, ikinyabupfura, imyitwarire n’indangagaciro zizaba imizi ifasha mu iterambere mu buzima.’’

‘‘Muri NCBA Bank Rwanda twizera ko guhindura amateka bihera ku gushora mu bantu. Igikorwa cy’uyu munsi kiruta kurengera ibidukikije. Ni uguha abato ubumenyi, indangagaciro ndetse n’ubushobozi bukenewe mu gutegura ahazaza heza. Buri munyeshuri twakoranye uyu munsi afite ubushobozi bwo kuba umusingi w’impinduka nziza ejo hazaza.’’

Umuyobozi Wungirije wa Excella High School, Peace Uwineza, yashimiye NCBA Bank Rwanda yahisemo iki kigo cy’amashuri ngo bifatanye muri ibi bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibidukikije.

Ati ‘‘Turashimira NCBA Bank Rwanda ku bwo guhitamo Excella High School muri iki gikorwa cy’ingirakamaro, tukanashimira na GreenStarz Impakt Hub yafashije ngo gishyirwe mu bikorwa. Igikorwa cy’uyu munsi cyeretse abanyeshuri bacu ko kurengera ibidukikije atari igikorwa cy’undi muntu. Ni igikorwa cyacu twese.’’

Uwineza kandi yavuze ko abanyeshuri batateye ibiti gusa, ahubwo ko igikomeye cyane bungutse ari ubumenyi bw’impamvu ari ingenzi gufata neza ibidukikije, ibizatuma baba ba ambasaderi beza mu gutanga ayo makuru mu bindi bigo by’amashuri no mu miryango yabo.

Umwe mu banyamuryango ba GreenStarz Impakt Hub, Abigael Miriam Bisimwa, yashimangiye ko abato ari bo benshi bakomeje guhanga udushya bakaba banafite imbaraga, bityo ko kuba aba banyeshuri bahawe ubumenyi ku kurengera ibidukikije, bizagira uruhare rukomeye mu kuzana impinduka nziza zikenewe.

Mu gihe kandi NCBA Bank Rwanda ikomeje ibikorwa byayo byo gutera ibiti 10.000 buri mwaka binyuze muri gahunda yayo yise ‘Change the Story’, ibikorwa nk’ibi yakoreye muri Excella High School bigaragaza ko igikenewe cyane mu kuzana impinduka zikomeye ari ukubanza kwigisha abantu, hibandwa mu gushora imari mu bato kuko bitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

NCBA Bank Rwanda na GreenStarz Impakt Hub, bifatanyije mu gutera ibiti muri Excella High School, mu kurengera ibidukikije
Ibi biti byatewe muri gahunda ya NCBA  Bank Rwanda yo gutera ibiti 10.000 buri mwaka
NCBA Bank Rwanda yagaragaje ko gushora mu bato bakigishwa byinshi ku kurengera ibidukikije, ari ukubategurira kuzubaka ahazaza heza hazira ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe
NCBA Bank Rwanda yeretse abanyeshuri ba Excella High School, uruhare bagira mu kurengera ibidukikije