Icyakora, hari bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko bitabareba, ko nta masambu bafite yo guteramo ibiti cyangwa gukoraho imirwanyasuri, nyamara hari ibindi bikorwa bagiramo uruhare bagatanga umusanzu.

Mu mijyi nka Kigali, urubyiruko ruhaba n’ubwo rudafite amasambu, rukenewe mu bikorwa nko kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki, gutandukanya imyanda no kuyitunganya (recycling), n’ibindi bitandukanye byafasha mu mibereho ya buri munsi.

Mu gikorwa cyo guhugura abarwanashyaka bagize komite nyobozi b'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party), mu Karere ka Huye, cyabaye ku wa 02 Gicurasi 2026, hagaragajwe ko urubyiruko rwo mu ngeri zose rukwiye gushishikarira kurengera ibidukikije.

Uwase Pacifique, ni urubyiruko akaba n’umurwanashyaka wa DGPR mu Karere ka Huye, yavuze ko hari urubyiruko rugifite imyumvire yo kumva ko kurengera ibidukikije bireba abafite imirima nyamara iyi ari inshingano ya buri wese.

Ati “Niba udafite ubutaka, washyigikira abaturanyi mu kurengera ibidukikije niba ari iyo mirwanyasuri ukayibafasha cyangwa ikindi, kuko ibibweraho ubisanga mu isoko ukabigura. Iyo imyaka yatwawe n’isuri ukajya mu isoko usanga yahenze, nawe uba uhombye.’’

Uwase, yakomeje agaragaza ko hari n’ubundi buryo urubyiruko rwagiramo uruhare mu kurengera ibidukikije bijyanye n’igihe isi igezemo nko kwitabira gukoresha uburyo bwo gutwara abantu butangiza ibidukikije, kugenda n’amaguru cyangwa gukoresha amagare aho bishoboka, bakabikora bagabanya imyuka ihumanya ikirere, kwirinda kwandagaza pulasitiki ku nzira n’ibindi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore b’abarwanashyaka ba DGPR, mu Ntara y’Amajyepfo, Uwihanganye Jeannine, yavuze ko nk’ababyeyi bafite inshingano yo kwigisha abana ko kurengera ibidukikije ari inshingano rusange.

Ati “Urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo guhindura imyumvire, binyuze mu bukangurambaga no gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ni bo babishoboye, twe icyo dusabwa nk’ababyeyi ni ukubaremamo kuba ijisho rikumira abangiza ibidukikije, baganiriza abatarabyumva, byaba na ngombwa bakamenyesha inzego z’ubuyobozi.”

Umuyobozi wa DGPR mu Ntara y’Amajyepfo, Habimana Gustave, yavuze ko kurengera ibidukikije ku rubyiruko bikwiye kurushaho kumvikana kuko ari bo bizagirira akamaro cyane mu bihe biri imbere kuko iyo havutse ikibazo kigira ingaruka kuri buri wese.

Ati “Buri wese agomba kurengera ibidukikije, kuko ni ukwigirira neza, ndetse no kugirira neza abazavuka, kugira ngo bazakurire mu isi nziza, ni yo mpamvu n’urubyiruko birureba.”

Uretse aha mu Karere ka Huye, aya mahugurwa yanabereye mu Karere ka Gisagara ku wa 01 Gicurasi 2026, iyi gahunda ikaba yakomeje no mu Karere ka Nyanza ku wa 03 Gicurasi 2026, ikazanakomereza mu tundi turere, nyuma abahuguwe bakazajya gushinga izindi komite mu mirenge.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije, REMA, kigaragaza ko u Rwanda rukeneye miliyari 12$ mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze mu 2035.

Abo muri Green Party bo mu Karere ka Huye bahuguwe ku kurengera ibidukikije
Mu Karere ka Gisagara na ho, abagize komite ya DGPR bari wahuguwe ku mikorere y'ishyaka ryabo ku wa 01 Gicurasi 2026
Ubwo yari i Gisagara, Umuyobozi wa DGPR mu Ntara y’Amajyepfo, Habimana Gustave, yasabye abayobozi gukomeza ingamba mu kwagura ibikorwa by'ishyaka bikazanagera ku mudugudu
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore b’abarwanashyaka ba DGPR, mu Ntara y’Amajyepfo, Uwihanganye Jeannine, yavuze ko nk’ababyeyi bafite inshingano yo kwigisha abana ko kurengera ibidukikije ari ingenzi