Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinzwe umutungo w’amazi n’ibikorwa byo kuhira mu Misiri, Prof. Hani Sewilam uherutse mu Rwanda.
Ni inyandiko yashyizweho umukono na Minisitiri Hani Sewilam na Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda, Dr. Bernadette Arakwiye. Ni nyuma y'uruzinduko uyu muyobozi wo mu Misiri yagiriye mu Rwanda ku wa Kane tariki 29 Mutarama 2026.
Prof. Hani Sewilam na Dr. Arakwiye bitabiriye umuhango wo gusoza inama y’itsinda nyobozi rihuriweho n’u Rwanda na Misiri ku bijyanye no kubungabunga umutungo kamere w’amazi no kuhira.
Ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere imishinga igamije gukemura ibibazo by’amazi mu Rwanda nko kubaka amavomo no kubaka ibikorwaremezo bifata amazi y’imvura hagamijwe kugeza amazi meza yo kunywa ku baturage n’inyamaswa.
Aya masezerano kandi arimo kubungabunga inkombe z’imigezi hagamije kubungabunga amazi, gutanga amahugurwa, kubakira abaturage ubushobozi, no gusangira inararibonye hagati y’inzobere z’u Rwanda n’iza Misiri.
Iyi nama kandi yasuzumye uburyo bwo gushyira mu bikorwa aya masezerano yashyizweho umukono ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko mu Misiri muri Nzeri 2025.
Abayobozi batandukanye baba abo mu Rwanda no mu Misiri, banasuye ahantu hateganyirijwe gushyirwa imishinga itandukanye mu Rwanda banaganira n’abafatanyabikorwa ku bijyanye no kuyishyira mu bikorwa.
Banasuye Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo. Ni pariki ikomeje gutanga umusaruro mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Abayisura bakomeje kwiyongera kuko mu 2025 yasuwe n’abantu ibihumbi 100, bingana n’ubwiyongere bwa 30% ugereranyije n’abayisuye mu mu 2024. Mu 2023 bari 67.222 bagera ku 76.754 mu 2024.
Pariki ya Nyandungu yafunguwe muri Nyakanga 2022, iri ku buso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba, ikagira bimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 200.
Ministiri Prof. Hani Sewilam yavuze ko iyi pariki iri mu ziyoboye mu kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu mijyi no gutanga ibisubizo bikomoka ku bidukikije.
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bigaragaza uburyo kwita ku bidukikije bishobora guhuzwa n’iterambere ry’imijyi ntihagire ikibangamira ikindi, byose bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Amasezerano yo gufatanya mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi yasinywe ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Misiri muri Nzeri 2025. Icyo gihe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi.
Hasinywe amasezerano arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y’impande zombi, imicungire y’amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n’imiturire.
Misiri ni kimwe mu bihugu byitaye ku ikoranabuhanga ryo kuhira, aho hegitari miliyoni eshanu z’ubutaka bwayo zuhirwa bigizwemo uruhare n’Uruzi rwa Nili.






Loading comments...
Tanga igitekerezo