Uyu muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, ahasanzwe hari ibiro bikuru bya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni umuhango witabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda babarirwa mu 150. Watangijwe n’igikorwa cyo kuzuza inzego z’ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba muri Ethiopia, nyuma abari aho bahabwa ibiganiro ku butwari.
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku muco w’ubutwari mu mateka y’u Rwanda, intwari z’u Rwanda n’indangagaciro y’ubutwari, ubutwari bw’abakuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo, ubutwari mu kubaka u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere u Rwanda rwubakiye ku muco n’ubutwari.
Mu butumwa bwatanzwe na Amabasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, yagarutse ku busobanuro bw’imbitse bw’intwari, ahamagarira abari aho kuba intwari aho bari hose, bagahesha ishema igihugu.
Yibukije abari aho ko u Rwanda rwavuye kure cyane, asaba urubyibuko kubakira ku bimaze kugerwaho bagera ikirenge mu cy’abababanjirije bityo bakagira uruhare mu bikorwa bikemura ibibazo igihugu gifite kugira ngo bihutishe iterambere ryacyo.
Yagarutse kandi ku bigize umuryango Nyarwanda muri Ethiopia, aho yashimye ibikorwa byabo byo gufatanya n’abandi Banyarwanda mu guteza imbere igihugu, abashishikariza gukomeza ubufatanye no gukorera hamwe.
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda muri Ethiopia, Richard Hakizimana, yibukije ko umunsi w’Intwari ukwiriye kubabera umusemburo wo gukora ibindi bikorwa byinshi biteza imbere igihugu n’Abanyarwanda.
Umuyobozi wungirije muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe [AUC], Dr. Monique Nsanzabangwa, n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu bw’Afurika [UNECA], Amb. Claver Gatete, nabo basangije abitabiriye uyu muhango, ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize, basaba abari aho bose kuba intwari, aho bari hose baharanira ibyiza, amahoro ndetse n’iterambere ry’igihugu cyabo.
Nyuma y’uyu muhango abawitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ruhare rwabo mu kwimakaza umuco w’ubutwari uranga Abanyarwanda, igikorwa cyakurikiranye n’ubusabane no kwifurizanya umwaka mushya.




![Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu bw’Afurika [UNECA], Amb. Claver Gatete, yatanze ikiganiro kigaragaza urugendo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize](https://igihe.com/IMG/jpg/umuyobozi_wa_uneca_amb__claver_gatete_yatanze_ikiganiro_kigaragaza_urugendo_rw_u_rwanda_mu_myaka_30_ishize.jpg)







Loading comments...
Tanga igitekerezo