Iri murikagurisha ngarukamwaka ryitabirwa n’ibihugu birenga ijana n’ibigo bikora iby’ubukerarugendo birenga 12 000 ndetse n’abamurika [bafite stands] basaga 1100.

U Rwanda rwahagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB; Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir; Wanderluxe Safaris, Blue Monkey Tours, Palast Tours & Travels na Mist Rwanda Safaris, baterwa inkunga na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Ubwo yafunguraga ku munsi wa mbere Stand y’u Rwanda Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kumurika ubukerarugendo rwabyo.

Ati “Twe nk’u Rwanda twitabiriye iri murikagurisha ku nshuro ya 12. Ni byiza rero ko igihugu cyacu gihari kikamurika Visit Rwanda [gahunda ihamagarira abantu kumenya ibyiza bitatse igihugu no kugisura] n’ibindi bikorwa abatuye mu Buholandi, u Bubiligi na Luxembourg bashobora gusura mu Rwanda.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kwitabira iri murikagurisha ari amahirwe ku Rwanda.

Ati “Ni amahirwe ku batanga serivisi z’ubukerarugendo kurushaho kwagura imikoranire n’abo ku isoko rihuriweho n’ibihugu by’u Bubiligi, u Buholandi na Luxembourg, biri mu biturukamo ba mukerarugendo benshi.’’

Teta Kaliza uhagarariye Palast Tours & Travels, Emmanuel Amani waje ahagarariye Blue Monkey Tours na Janat Kamwesiga wa Wanderluxe Safaris, babwiye IGIHE ko bishimiye cyane kuza nk’urubyiruko ruri gukora ibijyanye n’ubukerarugendo muri iri murika mpuzamahanga rya Vakanyiebeurs 2024.

Bashimiye kandi Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, kibafasha kwitabira ibikorwa nk’ibi, Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ibategurira aho bazakorera ikanabakira, Abahanzi baza kwerekana ko mu bukerarugendo u Rwanda rutibagirwa no kugaragaza umuco warwo.

Stand y’u Rwanda yari igizwe n’itsinda risogongeza ikawa y’u Rwanda ryitwa “Brewanda” riyobowe na Paul Van Weert . Hari hari kandi itorero Ukwezi ryo mu Bubiligi, rigizwe n’ababyinnyi n’intore.

Ariella Kageruka yagaragaje amahirwe ari mu bukerarugendo bw'u Rwanda
Stand y’u Rwanda kandi yari igizwe n’itsinda risogongeza ikawa y’u Rwanda ryitwa “Brewanda” riyobowe na Paul Van Weert
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka, mu kiganiro na IGIHE
Janat Kamwesiga wa Wanderluxe Safaris
Teta Kaliza wari uhagarariye Palast Tours
Emmanuel Amani waje ahagarariye Blue Monkey Tours
Ubwo yafunguraga ku munsi wa mbere  Stand y’u Rwanda, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko u Rwanda ruri mu bihugu byamuritse ubukerarugendo bwabyo
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka na Willem Versteegh wa Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi bakira abasuye stand y’u Rwanda
Stand y’u Rwanda kandi yizihijwe n’itorero Ukwezi ryo mu Bubiligi, rigizwe n’ababyinnyi n’intore
Itsinda ryari rihagarariye u Rwanda ryishimiye uko irushanwa ryagenze


[email protected]