Jackiline Hansen utuye muri Denmark yabwiye IGIHE ko iki gikorwa yagitangije bivuye kuri gahunda umuryango w’Abanyarwanda waho atuye mu karere ka Jylland-Fyn wagiraga yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 mu Rwanda.
Ati “Kuva nkiri muto, nihaye intego yo kuzavuga ukuri ku mateka y’u Rwanda, kubera uko nteye muri jye bijyanye kandi n’uko narezwe n’amahugurwa nagiye mbona. Kandi nemera ko buri Munyarwanda afite inshingano yo kuvuga no kugaragaza ukuri cyane kw’ aya mateka, cyane ko dufite bamwe bayagoreka, bayapfobya cyangwa banayahakana ku mugaragaro, ibi rero ntitwabyemera.”
Ibi byatumye Jackiline Hansen ahitamo gutanga ibiganiro ku bigo by’amashuri bitandatu byo muri Copenhagen. Abanyeshuri barenga 400 bitabiriye ibiganiro ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Ibiganiro byibanze ku nshingano rusange, ubutabera, kubaka sosiyete nyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye bikomeye u Rwanda rwaciyemo, ndetse no ku bikorwa by’u Rwanda byo gushyira imbere iterambere rirambye no kurwanya ibibazo by’imiyoborere mibi, hagamijwe gusubiza igihugu ku murongo nyuma y’ibi bihe bitari byoroshye.
Ati “Mu gihe cy’ikiganiro, rimwe abanyeshuri basabye ababyeyi babo ko na bo baza kwitabira ibiganiro, bigaragaza ko kuganiraniriza aya mateka abanyeshuri bakiri abato bishobora kurenga inkuta z’amashuri.”
Yavuze ko ibi biganiro byerekana akamaro ko gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kumenya amateka binyuze mu bikorwa bifatika kandi bihoraho.
Jackiline Hansen ati “Kuvuga ku mateka yacu nk’Abanyarwanda ni inshingano.”













Loading comments...
Tanga igitekerezo