Muri uyu mwaka SHOM yitabiriwe na Marta Nawrocka umugore wa Perezida wa Pologne, Karol Nawrocki
Muri iki gikorwa ibihugu bimurika ibyiza bifite, amafranga avuyemo agafasha mu bikorwa by’ ubugiraneza bikorwa n’imiryango itari ya Leta, ifite ibikorwa muri Pologne cyangwa mu mahanga. Uyu mwaka hazafashwa imiryango 17, harimo n’w’abanya-Pologne bashinze ishuri ry’abana batabona rya Kibeho.
Ikibanza cy’u Rwanda cyariho ikawa, icyayi , uduseke ndetse n’ibindi bihangano by’ubugeni byakuruye benshi cyane, ndetse umugore wa Perezida wa Pologne, Marta Nawrocka, na we yahasuye, Ambasaderi w’u Rwanda, Prof Shyaka Anastase n’umugore we Beata Shyaka, bamusobanurira ibyiza u Rwanda rwagaragaje.
Ibi bikorwa by’ubugiraneza bibanziriza Noheli, byitabiriwe n’ishuri ry’incuke ryo mu karera ka Siemiatycze.
Bageze ku kibanza cy’u Rwanda bakiriwe na Ambasaderi Shyaka, maze baririmba indirimbo za Noheli mu kinyarwanda, bafite amabendera y’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda Shyaka Anastase yashimiye cyane cyane abagize uruhare bose mu kugaragaza ibyiza by’u Rwanda, cyane abana binjije abitabiriye Charity Bazaar muri Noheli binyuze mu ndirimbo zo mu Kinyarwanda n’umuco nyarwanda .















Loading comments...
Tanga igitekerezo