Aya madarubindi azaba akoranye camera nto na microphone.
Azaba akoranye ikoranabuhanga ryo kumenya amakuru yerekeye ibyo uyambaye areba [object recognition], abashe gusoma inyandiko runaka mu buryo bw’amajwi, n’ikoranabuhanga ndangamerekezo rya AR.
Bivugwa ko atazaba afite ubushobozi bwo kwerekana inyandiko ku birahure, ahubwo azajya akoreshwa za microphone n’ijwi rya Siri gusa. Bivugwa ko azashyirwa hanze mu 2027.
AI Pendant; ni igikoresho cy’ikoranabuhanga wagereranya nka Siri ariko ubu yahawe amaso. Cyambarwa nko mu gatuza, kikagira camera na microphone.
Iyi camera igifasha kureba ibikikije aho ucyambaye ari, ndetse na microphone igafata amajwi, hanyuma kikabyohereza muri telefoni.
Ushobora no kugisaba gukora ikindi kintu runaka kuri telefoni yawe bidasabye ko uyikoraho. Bivugwa ko kizajya ku isoko muri uyu mwaka, cyangwa mu ntangiriro z’utaha.
Hari na AirPods zivuguruye, na zo zizaba zubakanye camera na microphone.
Zizaba zikoranye ikoranabuhanga ryo gusemura, ku buryo waganira n’umuntu mu rundi rurimi uzambaye, na zo zikagusemurira mu urwo wifuza. Na zo bivugwa ko kizajya ku isoko muri uyu mwaka, cyangwa mu ntangiriro z’utaha.
Ibi bikoresho byose bizajya bikorana gusa n’ibisanzwe ari ibya Apple.
Hari no gukorwa impinduka ku ikoranabuhanga rya Siri hifashishijwe ubwenge buhangano bwa Google Gemini, hagamijwe kuyongerera ubushobozi bwo gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bwifuzwa n’uyikoresha. Siri ivuguruye yitezwe muri iOS 27.
N’ubwo habayeho igabanyuka ku nyungu y’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa muri Apple mu gihembwe gishize ku rugero rwa 2,2% ikagera kuri miliyari 11,5$, Umyobozi w’iyi sosiyete, Tim Cook, yavuze ko “Tugiye kuzamura uru rwego twifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano”.






Loading comments...
Tanga igitekerezo