Intego yayo ni ukuborohereza, abarinda gukomeza kureba kuri telefoni zabo ibijyanye n’amakuru y’ibyo batwaye, aho bagiye n’amakuru ajyanye n’umuhanda uri gukoreshwa. Ibi byose bazajya babibona bakoresheje aya madarubindi.

Amazon ivuga ko uzajya wambara aya madarubindi, azajya ahita abona amakuru y’igicuruzwa agiye gutwara, abone inzira agomba gucamo kugira ngo akigeze ku wakiguze byihuse, ndetse mu gihe akigejejeyo, ya madarubindi ahite afata amakuru agaragaza ko igicuruzwa cyageze ku muguzi, ibi byose bikorwe adakoze kuri telefoni ye na rimwe.

Aya madarubindi azajya akoresha ‘sensor’ zikoresha ikoranabuhanga rya AI, camera hamwe n’ikoranabuhanga rya mudasobwa mu gufasha kubona amakuru ajyanye n’akazi mu gihe cyose.

Amazon ivuga ko mu gihe umukozi ajyana ibicuruzwa ku muguzi, muri byinshi afite azajya abona amakuru ajyanye n’ibyo akwiye gutanga igihe yambaye aya madarubindi.

Mu gihe abijyana ku muguzi utuye mu mudugudu cyangwa ahandi hafite amerekezo agoranye, aya madarubindi azajya amufasha kubona inzira yoroshye yo gucamo kugira ngo abigezeyo neza.

Aya madarubindi azaba akoranye ikoranabuhanga riyahuza n’akandi gakoresha kazajya kaba kari ku mwambaro w’umushoferi kazajya gafasha mu kuyagenzura.

Aka gakoresho kazajya kaba gafite batiri ya kabiri y’amadarubindi yo gusimbuza indi mu gihe yashizemo umuriro. Kazaba kanafite indi bouton y’intabaza, izajya ikoreshwa mu gihe habaye ikibazo kidasanzwe.

Amazon yatangaje ko aya madarubindi azaba akoranye ikoranabuhanga rifasha mu kugenzura urumuri, ku buryo uyambaye igihe cyose atazabangamirwa n’impinduka ku mucyo. Bivuze ko yakora kumanywa no mu ijoro.

Kuri ubu aya madarubindi ari kugeragerezwa muri Amerika y’Amajyarugu mbere yo gukorerwa amavugurura ya nyuma ngo atangire gukwirakwizwa hirya no hino ku Isi.

Amazon ivuga ko hari igihe aya madarubindi azaba afite ubushobozi bwo gutanga amakuru mu gihe hari ibicuruzwa byajyanywe ahatariho habayemo kwibeshya.

Amadarubindi yakozwe na Amazon azajya afasha abatwara ibintu kumenya aho bagiye
Umukozi wa Amazon wambaye aya madarubindi amenya ibicuruzwa agomba guha abakiliya
Ntabwo akenera kureba kuri telefone ngo amenye ibyo ashyira umukiliya