Nyuma y’uko isaha ya Apple Series 10 itigeze igaragaza impinduka nyinshi, byitezwe ko Series 11 izazana udushya tudasanzwe.

N’ubwo ibiciro bitaramenyekana neza, abasesenguzi bagaragaza ko igiciro cy’ibanze kizaba kiri hafi ya £399 [776,455 Frw] ku isaha ya 42mm, kikazamuka kuri £529 [1,029,435 Frw] ku isaha ny’iko ariko ifite ubushobozi bwo gukora nka telefoni kabone n’ubwo iyo bihuje byaba bitegeranye cyangwa bitari kumwe [cellular model].

Ku bijyanye n’imiterere, birashoboka ko Apple izazana uburyo bushya bwavuzwe kenshi bwo gukoresha rukuruzi ku mwanya ihurizwaho n’imigozi yayo [magnetic band attachment system], nubwo bitaremezwa neza.

Ku bijyanye n’imikorere, Apple yamaze gukemura ikibazo cyari gihari ku buryo bwakoreshwaga mu isaha zayo bwo gupima ingano y’umwuka uri mu maraso [Blood Oxygen], bikaba byitezwe ko ubu buryo buzagaruka mu isaha za Series 11.

Hari kandi ubushakashatsi bukomeje ku kubaka ubundi buryo buzajya bwifashishwa mu gupima umuvuduko w’amaraso, nubwo bwo bushobora kuzaboneka mu masaha azakorwa mu yindi myaka.

Mu mikorere y’imbere mu isaha, Series 11 bivugwa ko izaba ifite chip nshya yitwa S11, izatuma irushaho gukora vuba kandi ikomeze kurambya umuriro.

Bivugwa ku Apple iri gukora iyo bwabaga ngo ikomeze yongerere ubushobozi isaha zayo, aho kuri ubu iri kureba uko zashyirwamo camera zazo zihariye ndetse n’uburyo bwo gupima ‘glucose’ mu mubiri.

Bivugwa ko igiciro cy’ibanze kizaba kiri hafi ya £399 [776,455 Frw] ku isaha ya 42mm
Series 11 yitezweho kuzana uburyo bwo gupima ingano y’umwuka uri mu maraso [Blood Oxygen]
Birashoboka ko Apple izazana uburyo bushya bwavuzwe kenshi bwo gukoresha rukuruzi ku mwanya ihurizwaho n’imigozi yayo, butandukanye n'ubusanzwe bukoreshwa