Umwihariko w’izi écouteur nshya ni ubushobozi bwazo bwo mu rwego rwo hejuru bwo gukumira urusaku rwaho uzambaye ari.
Zikoranye processor ya QN3e, ifite ubushobozi bwo gukumira amajwi ava ahandi, bwikubye inshuro eshatu ugereranyije n’ubw’indi zazibanjirije za WF-1000XM5.
Iyi processor ituma izi écouteur zisanisha n’amajwi ava hanze ku buryo ibyo wumva biguma ku rugero wabyumviragaho nubwo wahindura amerekezo.
Agakoresho kabikwamo izi Sony WF-1000XM6 gafite uburebure bwa milimetero 61,6, ubugari bwa milimetero 41,1 n'uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa milimetero 26,5.
Aka gakoresho na écouteur zose, bipima amagarama 47 gusa. Zikoranye Bluetooth yo mu cyiciro cya 5,3 ituma uzihuza neza n’ikindi gikoresho nka telefoni, mudasobwa cyangwa ikindi, kandi zikavuga neza mu ntera ndende.
Ushobora kumva umuziki amasaha 24 yose. Ecouteur ubwazo zimarana umuriro amasaha umunani, mu gihe ka gakoresho kazibikwamo kaba gashobora kuzongera umuriro ushobora kumara amasaha 16.
Iyo zishizemo umuriro ushobora kuzishyira muri kagakoresho kazo mu minota itanu, zikongererwa umuriro ushobora gutuma zikora iminota 60.
Ntizishobora kwangizwa n’ibyunzwe cyangwa ibitonyaga by’amazi, bivuze ko ushobora kuzikoresha imyitonzo ngororamubiri cyangwa kunyagirwa ntacyo wikanga.
Ku bijyanye no kwitaba telefoni, izi écouteur zikoranye ‘sensor’ zihariye n’indangururamajwi ‘microphones’, bifasha ijwi ryawe kumvikana neza, n’uwo muvugana akakumva neza niyo waba uri ahantu hari umuyaga cyangwa urusaku rwinshi.
Ubu Sony WF-1000XM6 ziri kuboneka ku mbuga zigurishirizwaho ibintu bitandukanye nka Amazon n’izindi.









Loading comments...
Tanga igitekerezo