Iyi modoka wabonye ni Renault Twizy. Ni imodoka kuko ifite moteri ikagira n'ibindi byangombwa biranga imodoka. Yakozwe n’uruganda rwa Renault rwo mu Bufaransa.
Iyi modoka bwa mbere ijya ahabona, hari mu 2009 mu imurikwa ry’imodoka ryabereye i Frankfurt mu Budage, nyuma ishyirwa ku isoko mu Burayi mu 2012.
Ni imodoka nto ikoresha amashanyarazi, ifite imyanya ibiri. Imwe mu mpamvu yatumye ikorwa yari ukoroshya ingendo hagati mu mijyi hirindwa gukoresha ibikomoka kuri peteroli.
Zatangiye gukorerwa muri Espagne nyuma ibikorwa byimurirwa muri Koreya y’Epfo. Gusa gukora izi modoka byahagaze mu 2023, zisimbuzwa izindi bijya kugira imiterere imwe zitwa Mobilize Duo.
Twizy ni ntoya cyane ku buryo n’utuyira duto two mu Mujyi wa Kigali tuyibera tunini. Ifite uburebure bwa metero 2,3 gusa n’ubugari bwa metero 1,2. Ni nto ku buryo hari moto ziyirusha uburebure bitewe n’imiterere yazo.
Umuryango wayo ufunguka ujya hejuru nka zimwe twita sports cars. Ifite imyanya ibiri ariko umushoferi yicara wenyine undi akamwicara inyuma.
Kubera imiterere yayo bituma benshi bayigereranya na moto bigatuma hibazwa ku mutekano wayo.
Nubwo ari ntoya, umutekano witaweho. Ifite ibati rikozwe mu buryo rishobora kwigonda mu gihe cy’impanuka, ku buryo bigabanya ingaruka zituruka ku mpanuka.
Iyo bigenze bityo, rya bati ry’imodoka ryakira ingufu, rikazigabanya mbere y’uko zigera imbere ku bantu.
Mu mpande zayo harimo ibyuma bikomeye cyane bifasha mu kugabanya ingaruka mu gihe igongewe mu rubavu bizwi nka ‘side beams’, ndetse n’imikandara isanzwe nk’iyizindi modoka.
Imbaraga iyi modoka ikoresha ziva kuri batiri y’amashanyarazi [lithium-ion battery] na moteri yayom kuko ziri mu byiciro bitandukanye. Hari iziba zifite umuvuduko ntarengwa wa kilometero 45 ku isaha n’izindi zishobora kugera kuri kilometero 80 ku isaha.
Iyo yuzuye amashanyarazi ishobora kugenda kilometero 80 mu mihanda myiza yo mu mijyi. Iyo hifashishijwe chargeur zo mu ngo, bitwara amasaha agera kuri atatu n’igice ngo yongererwe umuriro 100%.
Mu myaka itandukanye Renault yashyize hanze ubwoko butandukanye bwa Twizy; harimo Urban 45 na Urban 80 zagenewe ingendo zoroheje mu mijyi, Colour and Technic zavuguruwe mu buryo zigaragara, na Twizy Cargo yakuwemo umwanya w’inyuma kugira ngo hashyirwe uw’imizigo.
Hari n’ubwoko budasanzwe bwitwa Twizy F1 bwakozwe hashingiwe ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu za Formula One, zifite umuvuduko wa kilometero 100 ku isaha nubwo zitigeze zishyirwa ku isoko.
Mu 2012 Twizy yabaye iya mbere mu Burayi mu modoka zikoresha amashanyarazi zagurishijwe cyane, ndetse isoko ryayo rikomeza kwiyongera kugeza mu 2019 aho hagurishije izigera ku bihumbi 29.
Ku giciro cy'i Burayi, Renault Twizy iboneka hagati ya 5.000$ na 8.500$ bitewe n'ubwoko wahisemo ndetse n'umwaka yakorewemo.
@umwana_wa_justine Ubu se aka kitwa gute?!!











Loading comments...
Tanga igitekerezo