Azifashishwa kandi mu guteza imbere uburyo batiri zacyo zikorwamo kugira ngo zongererwe ubushobozi.

Iki kigo cyibanda ku gukora igice cy’imbere muri bateri gifasha mu kubika amashanyarazi hifashishijwe ‘silcon’ muri bateri za lithium-ion.

Mu busanzwe mu gukora iki gice hakunze kwifashishwa ‘graphite’, ariko ‘silicon’ yo ishobora kubika ingufu nyinshi cyane kandi by’igihe kirekire.

Ikibazo cya ‘silicon’ ni uko uko umuriro winjira muri batiri ukanashiramo ingano yayo yiyongera ndetse hakaba nubwo itangira gutandukana.

Ikigo cya Group14 cyubatse uburyo bwihariye bwo gutuma ‘silicon’ ikomeza kugumana umwimerere wayo, ibi bikaba byitezweho kongerera batiri z’imodoka z’amashanyarazi ubuziranenge.

Gukoresha ‘silicon’ bituma bateri zibika ingufu ku rugero rwa 50% kandi zikabasha kongererwa umuriro mu gihe gito [gishobora kuba iminota 10] ugereranyije n’izikorwa mu bindi bikoresho.

Hari ibigo bihitamo kuvanga ‘silicon’ na ‘graphite’, na byo bifasha mu guha batiri ubushobozi bwisumbuyeho.

Abasesenguzi bateganya ko isoko rya bateri z’imodoka z’amashanyarazi rizaguka cyane mu myaka iri imbere, bitandukanye n’uko bimeze ubu aho rigenda biguru ntege, ahanini bigashingira ku myumvire y’abantu bakomeje gutinya kuyoboka uru rwego.

Ibigo birimo Microsoft byashoye miliyoni 463$ mu kigo gikora ibikoresho bya batiri z’imodoka